Arashinjwa kwiyita umukozi wa CNLG akarya amafaranga y’abantu

Irambona Eric, umugabo w’imyaka 25, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye akurikiranyweho kwiyita umukozi muri Komisio y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside akanaka abanyeshuri amafaranga ababeshya ko azabashakira buruse yo kwiga muri kaminuza.

Irambona yatawe muri yombi amaze kwaka amafaranga 7000 uwitwa Hafashimana Claude amubwira ko ari amafaranga yo kwiyandikisha kugira ngo azabashe guhabwa buruse yari yaravuze ko ziri gutangwa na Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside; nk’uko bitangazwa na polisi yo mu karere ka Huye.

Nubwo yiyemerera ko yahawe aya mafaranga, Irambona ahakana yeruye ko yayahawe mu rwego rwo kugira uwo ashakira buruse. Irambona avuga ko aya mafaranga yayahawe na Hafashimana ayamugurije kugira ngo abashe gutaha ava i Kigali kuko yari ageze aho bategera imodoka nta tike yo afite.

Irambona yatangarije Kigali Today ati “amafaranga 7000 yangurije yayanyoherereje kuri Tigo Cash kuko nari nagiye i Kigali mbura uko ntaha mbona kuyamuguza. Gusa uko yakomeje kuyanyaka ngo mwishure sinahise mbikora.

Nakomeje kumutindira akampamagara, nyuma ngarutse twicaye ahantu dufata ka Fanta nanjye niteguye kumwishyura mbona inzego z’umutekano zintaye muri yombi.”

Irambona kandi ahakana yeruye ibyo ashinjwa akavuga ko arengana, ati “Kugeza ubu icyaha nkurikiranyweho nderengana keretse kuba ntarigeze nishyura ibyo nagurijwe.” Cyakora yemera ko asanzwe aziranye na Hafashimana ariko ko atigeze aganira nawe ibijyanye na buruse izo arizo zose.

Hafashimna we yemeza ko Irambona yamusabye aya mafaranga amubwira ko agiye kumufasha kubona buruse.

Yagize ati “Umugabo Irambona Eric yambwiye ko muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside bari gutanga Buruse zo kujya kwiga, ambwira ko kwiyandikisha ari amafaranga 7000”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Badege Theos, yavuze ko iki ari icyaha cy’ubwambuzi anasaba abakora ubwambuzi kubureka kuko bakuramo igihobo kiruta inyungu baba bashaka.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka