Amaduka abiri yarahiye, ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13 biratikira

Amaduka abiri yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu kagali ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge kuwa gatanu tariki 29/06/2012 mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro maze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13 birakongoka.

Iduka rya Tumusabe Claire n’irya Sebahutu Daniel yacuruzaga cyane cyane imyenda y’abagore n’abakobwa yafashwe n’inkongi y’umuriro itewe na sirikwi (short circuit); nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryihutiye gutabara rifatanyije n’abaturage babasha kuzimya uwo muriro. Umwe mu babyiboneye n’amaso ye yatangaje ko iyo Polisi idatabara umuriro wari gufata n’amaduka byegeranye.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, Supt. Bertin Mutezintare asaba abaturage cyane cyane abacuruzi kwirinda ikintu cyose cyatera impanuka z’inkongi y’umuriro.

Supt. Mutezintare asaba abacuruzi gutunganya ibicuruzwa neza mu iduka. Ati: “Ibicuruzwa bikwiye gutunganwa neza mu iduka ntibyegerezwe insinga z’amashyanyarazi kugira ngo bidatera impanuka z’inkongi z’umuriro”.

Yahamagariye abaturage gukomeza umuco wo guhana amakuru n’abashinzwe umutekano mu gihe cyose habaye impanuka zahitana abantu n’ibintu.

Polisi y’igihugu ivuga ko impanuka nk’izi zishobora gukumirwa igihe cyose abaturage babaye maso.

Hagati mu uku kwezi kwa gatandatu, iduka ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo, ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni imwe birakongoka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka