Abatwara abagenzi kuri za moto barasabwa kubahiriza amategeko yo mu muhanda

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, arasaba abatwara abagenzi kuri za Moto kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubahiriza ibisabwa mu muhanda.

Akenshi usanga hari abatwara badafite ibyangombwa abandi bagatwara moto n’akaboko kamwe akandi karimo inkoni ndetse hakaba n’abatwara basinze.

Supt. Benoit Nsengiyumva aributsa abatwara za moto badafite ibyangombwa hamwe n’abagenda bagerekeranye ari batatu ko bitemewe kuko biba ari igihombo gikomeye ku batwara za moto hamwe no ku miryango yabo mu gihe bahuye n’impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba kandi aributsa abaturage muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi rukunze kugaragara mu karere ka Kirehe biva mu gihugu cya Tanzaniya gihana imbibe n’u Rwanda aho avuga ko uwanyoye ibiyobyabwenge usanga akenshi akora ibyaha byinshi birimo gufata ku ngufu.

Ibiyobyabwenge bidindiza n’iterambere muri rusange kuko uwabinyoye usanga adatekereza neza akaba ariyo mpamvu bashyiraho za club mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kubirwanya.

Umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge ahanishwa ingigo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko agomba gufungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka