Abarundi 13 babaga i Kabarondo mu buryo bunyuranye n’amategeko

Polisi yo mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kabarondo yataye muri yombi inzererezi 32 n’Abarundi 13 bari batuye muri uwo murenge mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Kuba abo Barundi nta byangombwa bagiraga ngo biteye impungenge kuko byatuma bahungabanya umutekano w’abandi baturage; nk’uko inzego z’umutekano mu murenge wa Kabarondo zibitangaza.

Polisi irashishikariza abaturage kugira ubufatanye n’inzego z’umutekano kugira ngo buri muntu wese ubajemo batamuzi ajye ahita amenyekana kuko ashobora kubahungabanyiriza umutekano igihe atazwi.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kabarondo batashatse kwivuga amazina, bavuga ko hari igihe umuntu aba atuye ahantu adafite ibyangombwa ariko akaba nta n’icyo atwaye abo baturanye ku bijyanye n’umutekano.

Hari n’abavuga ko bitajya byorohera abaturage kwivanga mu kazi k’inzego z’umutekano ku buryo babaza buri muntu wese kwerekana ibimuranga. Hari uwagize ati “Ubwose ugiye kubaza umuntu ibyangombwa ugasanga ari nk’umuyobozi mukuru waje muri ako gace utamuzi ntibyagukoraho?”

Abo barundi batawe muri yombi muri uwo mukwabo wabaye tariki 31/12/2012 bari mu nzira zo gusubizwa mu gihugu cya bo, mu gihe izo nzererezi zizabanza kunyuzwa mu bigo ngororamuco mbere yo gusubizwa mu miryango zikomokamo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka