Abarenga 100 bakekwaho ibyaha bafatiwe mu mukwabu mu turere tune tw’igihugu

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu 111 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge no gukora ibyaha bitandukanye mu mukwabo yakoze mu turere twa Kicukiro, Muhanga, Ruhano na Rusizi tariki 20/12/2012.

Uwo mukwabo washakishaga abacuruzi b’urumogi n’inzoga z’inkorano ndetse n’abandi bakora ibyaha bitandukanye. Mu batawe muri yombi, 51 ni abo mu Karere ka Kicukiro, Batatu bo mu Karere ka Muhanga, 20 bo muri Ruhango na 37 bo mu Karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, supt. Albert Gakara, ashimangira ko icyo gikorwa cyagenze neza ahanini kubera ubufatanye bwiza buri hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage bugaragarira mu guhanahana amakuru.

Ahamagarira abaturage gukomeza ubwo bufatanye bahanahana amakuru na polisi ku gihe kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi n’ibyaha bikumirwe.

Supt. Gakara aburira abagifite umutima wo kwishora mu bikorwa bwo gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa kubinywa ko polisi itazazuya kubata muri yombi, bagashyikirizwa ubutabera.

Agira inama urubyiruko rukunda kwishora muri ibyo byaha, gukora indi mirimo ibyara inyungu aho gushyira mu mazi abira bakora ibikorwa bibajya muri gereza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka