Abanyonzi basabwe kwirinda guteza impanuka

Mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’Igihugu irakangurira abanyonzi kwirinda gutwara amagare basinze, ndetse bagashaka uburyo biga amategeko y’umuhanda.

CP Kabera arimo yigisha abanyonzi
CP Kabera arimo yigisha abanyonzi

Ku wa 21 Ukwakira 2022, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yagiranye inama n’abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Kigali ababwira ko na bo bari mu bagomba kubahiriza amategeko areba imigendere yo mu muhanda kuko bari mu bantu batuma habaho impanuka nyinshi.

Ati “Kimwe n’abandi bose batwara ibinyabiziga abanyonzi namwe murebwa n’amategeko y’imihanda kandi mugomba kuyubahiriza kugira ngo mugabanye guteza impanuka”.

CP John Bosco Kabera avuga ko mu binyabiziga Polisi ifatira mu makosa ibyinshi biba ari amagare ndetse ko usanga n’impanuka ziba hari iziterwa n’abanyonzi.

Abanyonzi bahawe inyigisho
Abanyonzi bahawe inyigisho

Iyi gahunda yateguwe n’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo abanyonzi bakeburwe ku makosa bakora kuko byagaragaye ko ibinyabiziga byabo bikunze gufatirwa mu makosa inshuro nyinshi ndetse ayo makosa agateza n’impanuka rimwe na rimwe zihitana ubuzima bw’abantu.

Amwe mu makosa abanyonzi bakunze gukora agateza impanuka arimo gufata ku binyabiziga bigenda, guhagarara ahatemewe, gutwara abagenzi barenze umwe, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare, kurenza amasaha y’akazi yemewe no kunyura mu mukono utari uwabo.

Abanyonzi bitabiriye iyi nama bavuze ko impamvu bakunze kugwa muri ayo makosa biterwa no kutamenya amategeko agenga imigendere yo mu muhanda kuko abenshi baza bagafata amagare bakajya kunyonga bashakisha imibereho.

Nshimyumukiza Jonathan ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku isoko rya Nyabugogo avuga ko bimugora kenshi kumenya icyerekezo cy’umukono acamo igihe ageze mu mahuriro y’imihanda.

Ati “Erega baraturenganya cyeretse nibashyiraho gahunda y’uko umuntu utwaye igare aba afite uruhushya rw’agateganyo icyo gihe byadutera imbaraga tukiga amategeko y’umuhanda kugira ngo batazadufata, kuko igihe bitaramera bityo amakosa tuzakomeza kuyagwamo tutabizi”.

Amwe mu makosa abanyonzi bakora
Amwe mu makosa abanyonzi bakora

Mutuyimana André ni umunyonzi ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ahazwi nko kwa Mutangana. Avuga ko na we akijya gutwara abagenzi mu muhanda byabanje kumugora kujya amenya icyerekezo anyuramo ndetse no kumenya umukono agenderamo bituma akora impanuka inshuro ebyiri zose.

Na we yunga mu rya mugenzi we Nshimyumukiza ko hari hakwiye kubaho gahunda yo kubanza kubasaba bakiga amategeko y’umuhanda bakabona uruhushya rw’agateganyo kuko icyo gihe bajya batwara bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Ntacyo bitwaye tuyize tukayamenya kuko ufite uruhushya rw’agateganyo byagutera n’imbaraga zo gukomeza gukorera n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka