Abanyarwanda bajya muri Kongo barasabwa kwimenyekanisha ku mipaka

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bafite imirimo bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barasabwa kuzajya bambuka imipaka babanje kwimenyekanisha kugira ngo nihagira uhura n’ikibazo cyo guhohoterwa ajye akurikiranwa.

Ibi byasabwe nyuma y’aho Abanyarwanda batandatu bo mu murenge wa Mururu bahohotewe n’insoresore z’Abanyekongo mu mujyi wa Bukavu tariki 11/08/2012 aho bakubiswe ndetse bamburwa na bimwe mu bicuruzwa bari bagiye gucuruza.

Abatuye mu karere ka Rusizi bafite byinshi bahuriyeho n’abatuye umujyi wa Bukavu bakaba bifuza ko abayobozi ku mpande zombi baganira kugira ngo bakumire ababahotera, aha kandi bavuga ko bagiye kugabanya ingendo zidafite gahunda muri ki gihugu cya Kongo.

Abanyekongo baracyakomeza kuza guhaha i Kamembe nk'uko bisanzwe.
Abanyekongo baracyakomeza kuza guhaha i Kamembe nk’uko bisanzwe.

Mu nama yagiranye n’abaturage bo mu mirenge ihana imbibe na Kongo, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabahumurije anasaba Abanyarwanda gukomeza kuragwa n’umuco mwiza wo kwakira Abanyekongo bagana muri ako karere ka Rusizi umunsi ku wundi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka