Abanyabyaha batandukanye batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize

Mu mukwabu wiswe Operation Hope wabaye tariki 29/09/2012 hafashwe ibiro 120 by’urumogi biri mu dupfunyika 17500 na litiro 20 za kanyanga mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.

Muri uyu mukwabu, umusore witwa Bitegetsimana Olivier w’imyaka 29 yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa udupfunyika 1542 tw’urumogi.

Mbere y’uyu mukwabu hari undi wakozwe hirya no hino mu gihugu wafashe abantu 80 ndetse n’ibiro 185 by’urumogi. Abenshi bafatirwa kuba inyuma y’ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni urubyiruko.

Bitegetsimana kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.
Bitegetsimana kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi umugabo witwa Placide Nibishaka akurikiranyweho gukubita umugore we Christine Muragijimana bimuviramo gukuramo inda y’ukwezi kumwe; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Nk’uko iperereza rya polisi ribitangaza, ngo uyu mugabo yatashye mu ijoro yasinze nk’uko bisanzwe maze akomanze umugore we yanga gukingura amubwira gusubira iyo yari ari.

Nyuma y’isaha yose baterana amagambo, umugore ngo yaje gukingurira umugabo we maze ahita afata ferabeto (metallic bar) atangira kumukubita anamutera imigeri mu nda, aribyo byaje gutuma akuramo inda.

Muragijimana yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Munyinya aho yafashijwe n’abaganga gukuramo iyi nda. Nibishaka yemera iki cyaha ariko akavuga ko atari abigambiriye ngo kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Supt. Francis Gahima, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru yagaye iki gikorwa, anasaba Abanyagicumbi kugaragaza ahari amakimbirane mu miryango ku nzego z’umutekano mbere y’uko abyara ubugizi bwa nabi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka