Abanya-uganda babiri bafatanwe ibihumbi 26 by’amadolari mpimbano

Tariki 26/03/2013, Abanya-uganda babiri batawe muri yombi na polisi ikorera muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ubwo bageragezaga kuvunjisha ibihumbi 26 by’amadolari mpimbano.

Leonard Tumwesigye w’imyaka 24 na Godfrey Kazinda w’imyaka 28 bafashwe ubwo umukozi w’iduka rivunjisha amafaranga (forex bureau) yahamagaraga polisi ko hari umuntu ufite amafaranga mpimbano ushaka kuyavunjisha ku giciro cyo hasi; nk’uko Polisi ibitangaza.

Tumwesigye na Kazinda ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu gihe bategereje ko bashyikirizwa ubushinjacyaha.

Umukozi w’iduka ricuruza amafaranga (forex bureau) ati: “ Tumwesigye ni we wabanje kuza ambwira ko afite inshuti irimo kugurisha amafaranga mpimbano y’amadolari ku giciro cyo hasi. Nta kundi nari kubigenza kugira ngo bafatwe nabaye nk’uwemeye.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Supt. Dismas Rutaganira, avuga ko amafaranga mpimbano asanzwe agaragara muri ako karere ariko amafaranga mpimbano y’amadolari akaba ari make.

Supt. Rutaganira akomeza ahamagarira ba nyiri forex bureau kuba maso bakanashaka utwuma dusuzuma amafaranga mazima mbere yo kuyagura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara atangaza ko hashyizweho ingamba zo guta muri yombi abantu bose bijandika mu byaha nk’ibyo bagashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi ku muntu uhamwe n’icyaha cyo gukora amafaranga mpimbano.

Ingingo ya 603 y’icyo gitabo iteganya igihano kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu ku muntu ukwirakwiza amafaranga mpimbano mu baturage.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka