Abantu 29 bapfuye biyahuye mu mwaka wa 2012

Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko abantu 29 bapfuye biyahuye mu gihugu cyose guhera muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo mu mwaka wa 2012 ahanini bitewe n’ubwimvikane buke mu miryango.

Polisi itangaza ko igikorwa cyo kwiyambura ubuzima giterwa no kwiheba, ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubukene, ubushyamiranye mu miryango, amakimbirane ashingiye ku masambu, indwara zidakira n’ibindi.

Ubwumvikane buke hagati y’abashakanye buza ku isonga mu gutera abantu kwiyahura; nk’uko Polisi ibishimangira. Urugero rutangwa ni uko ku bunani hari abantu babiri bagerageje kwiyahura, umwe ahita apfa.

Cansilda Nyirabagina w’imyaka 49 wo mu Kagali ka Musenyi mu Murenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero yanyoye umuti wica udukoko tw’imyaka witwa kiyoda ahita apfa kubera ko ngo umugabo we yamuciye inyuma.

Abantu barahamagarirwa kurwanya kwiyahura

Polisi irahamagarira abantu bose kugira uruhare mu kurwanya kwiyahura bitwara ubuzima bw’abantu.

Ngo abantu bagiye kwiyahura barangwa no kujya gusezera ku bavandimwe n’inshuti, kugura ibikoresho bazakoresha mu kwiyahura nk’umugozi wo kwimanika, kiyoda, umuti wica imbeba, kwandika ubutumwa bwo gusiga mbere yo kwiyahura, gutakaza morale n’ibindi.

Ukwihayura si igikorwa kirimo kwiyongera mu gihugu ariko ngo kigomba kurangira kuko kigira ingaruka ku muryango w’umuntu wiyahuye, aho hasigara impfubyi n’abapfakazi.

Polisi irakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze, ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi gukurikirana abantu bafite imigambi yo kwiyambura ubuzima bakabimenyesha polisi n’ibigo nderabuzima hakiri kare kugira ngo hagire igikorwa hakiri kare.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka