Abagize community policing batangiye guhugurwa ku nshingano bafite

Amahugurwa y’iminsi 12 yagenewe abagize urwego rw’ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage (Community Policing) agomba gutangwa mu turere twose yatangiriye mu karere ka Gisagara tariki 04/10/2012. Kuba uru rwego rugiye kungurwa ubumenyi bizanarufasha gukora ibyo rusobanukiwe neza.

Byagaragaye ko hari abakoraga nabi kubera ko uru rwego rwakoraga rutarahuguwe, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru y’aya mahugurwa. Ubuyobozi bwa polisi buratanga icyizere ko bigiye guhinduka umusaruro ukaba mwiza ku rushaho kuko ngo ukora atarize n’ukora yarize badakora kimwe.

Hari icyizere kuko aba bantu bari guhugurwa bari guhabwa ubumenyi bw’ingenzi mu kazi bakora, kandi imikorere izahinduka myiza kurushaho kuko bazajya bakora ibyo basobanukiwe, bivuga ko nibakora neza ibyo bahuguweho umutekano uzaba mwiza kurushaho; nk’uko byasobanuwe na Chef Inspector Cecile Umuhire uhagarariye Community Policing ku rwego rw’igihugu.

Community Policing ifasha gukumira ibyaha bitaraba aho guhangana n’ingaruka za byo; itanga amakuru y’umutekano mu gace ikoreramo umunsi ku munsi. Uru rwego kandi rutuma abaturage barushaho kugirira icyizere polisi y’igihugu.

Mu ifungurwa ry’aya mahugurwa, abagize Community Policing bibukijwe inshingano zabo kandi basabwa gukorana cyane n’ubuyobozi mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Chef Inspector Cecile Umuhire uhagarariye Community Policing ku rwego rw'igihugu.
Chef Inspector Cecile Umuhire uhagarariye Community Policing ku rwego rw’igihugu.

Uhagarariye Polisi mu ntara y’amajyepfo, Elias Mwesigye, yagize ati: “Inshingano yanyu ya mbere ni ugukumira ibyaha bitaraba, mutanga amakuru ku gihe. Ni byiza kandi ko mwajya mukorana cyane n’inzego zibakuriye kugira ngo murusheho guhana amakuru neza”.

Akarere ka Gisagara gakunze kugaragaramo abahungabanya umutekano baturutse mu gihugu cy’u Burundi bihana imbibe. Abo bahungabanya umutekano akenshi baba bazanywe n’ubujura cyangwa urundi rugomo, bityo abagize Community Policing bagasabwa guhora bari maso kandi bakaba urugero rwiza mu baturage.

Abagize Community Policing mu karere ka Gisagara ni 2856 bo mu tugari 59 n’imidugudu 524 bigize aka karere, bagahararirwa n’abapolisi 13 bangana n’imirenge 13 y’akarere umwe umwe muri buri murenge.

Mu ifungurwa ry’aya mahugurwa kandi hatanzwe telefoni zigera kuri 70 zizafasha aba bagize Community Policing kujya batanga amakuru.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka