Yishe umubyeyi we amutemaguye umurambo we awujugunya mu musarane

Polisi ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi, tariki 31/08/2012, umugabo w’imyaka 24 witwa Jean Baptiste Nsanzumukiza akekwaho kwica ise amutemaguye yarangiza umurambo we akawujugunya mu musarane.

Nsanzumukiza utuye mu Kagali ka Rwungo, Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi akurikiranweho gutemagura Bizimana w’imyaka 70 uzwi ku izina rya Munyabarame akoresheje umuhoro kugeza yitabye Imana maze umurambo we akawujugunya mu bwiherero; nk’uko bitangazwa na polisi.

Impamvu yatumye Nsanzumukiza ubu ucumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura, akora icyo gikorwa cya kinyamaswa ikomeje kuba urujijo kuko abaturanyi be bemeza ko atigeze agirana amakimbirana na ise mbere hose.

Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yateye uwo mwana guhitana umubyeyi we. Umurambo wa nyakwigendera wabonwe n’abaturanyi maze babimenyesha Polisi. Uwo murambo wajyanwe ku Bitaro bya Kirinda gukorerwa ibizamini byo kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, yamaganye icyo gikorwa cy’ubugome. Yasabye abantu bose gukoresha inzira y’ubutabera mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati yabo.

Supt. Badege ahamagarira abantu bose kumenyesha ubuyobozi amakimbirambe yo mu ngo mu maguru mashya kugira ngo bayakemura amazi atararenga inkombi.

Naramuka ahamwe n’icyaha, Nsanzumukiza azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ushingiye ku gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ngahore ariko ibi nbiki nkomeza kugenda mbona umwana asigaye yivugana umubyeyi neza neza ibi noneho birakabije isi yarangiye kabisa

EUGENE yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

ngahore ariko ibi nbiki nkomeza kugenda mbona umwana asigaye yivugana umubyeyi neza neza ibi noneho birakabije isi yarangiye kabisa

EUGENE yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Abana bica ababyeyi babo birarambiranye. Buri wese nahaguruke duce ibi bintu buri wese akora inshingano ze uko bikwiye. Umuturage natange amakuru y’amakimbirane mu baturanyi hakiri kare n’abayobozi bihutire kuyakemura hakiri kare bishobora kugabanya ibi bintu bidasanzwe. Murakoze!

baba yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka