Yanyoye ikinini cy’imbeba kubera ko umukobwa yamwanze ariko ntiyapfa

Umusore witwa Nkurunziza Silas utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata, tariki 17/07/2012, yanyoye ikinini cy’imbeba ashaka kwiyahura kubera umukobwa wamwanze ariko biba iby’ubusa ntiyapfa.

Mbere y’uko Nkurunziza anywa icyo kinini yabanje kunywa inzoga bigeza ubwo asinda ahinduka nk’umusazi atangira kuvuga amagambo menshi. Bigeze mu masa cyenda hafi n’igice nibwo uyu musore yamize ikinini cy’imbeba ashaka kwiyahura ariko umusore wamubonye ahita atangira guhamagara abantu ngo baze ndetse ahita anahamagara umujyanama w’ubuzima mu mudugudu atuyemo.

Nkurunziza ukomoka i Byumba ngo yakundanye n’umukobwa witwa Donata kugeza ubwo bemeranya no kubana, Nkurunziza ajya no kumwerekana iwabo no mu rusengero ariko bari batarabaha itariki yo gusezerana.

Umusore ngo yabwiraga umukobwa ko nta bushobozi afite bwo gukora ubukwe bityo akamusaba ngo bibanire gutyo umukobwa akabyanga ngo we arashaka ubukwe.

Umuhungu yaje kwemera kwishyura ubukode bw’inzu umukobwa yabagamo bayibanamo ibyumweru bibiri nyuma umukobwa abwira umuhungu ko atamushaka; nk’uko byatangajwe n’umuturanyi wa Nkurunziza utarashatse ko amazina ye agaragazwa.

Nkurunziza ngo ashobora kuba yaraguriye uwo mukobwa ibintu ashyira muri butike ye harimo ifu ya kawunga, umuceli n’ibindi; nk’uko uwo muturanyi abisobanura.

Ubwo bamuhaga amata ntabwo yumvaga atanareba, yari yataye ubwenge.
Ubwo bamuhaga amata ntabwo yumvaga atanareba, yari yataye ubwenge.

Iminsi ibiri mbere y’uko ashaka kwiyahura, Nkurunziza yatangarije umujyanama w’ubuzima w’umudigudu atuyemo ko Donata wari inshuti ye yamwanze kandi akamwanga amaze kumurya amafranga arenga ibihumbi 100 none akaba yaranze kuyamusubiza.

Ubwo Nkurunziza yatangarizaga umujyanama w’ubuzima aya magambo, ngo yanamubwiye ko agiye gukora ikintu kibi cyane maze uyu mudamu agira ngo arashaka kuzakubita uyu mukobwa cyangwa se akamwica maze amugira inama yo kutazakora ibintu bibi ngo batazamufunga.

Nkurunziza amaze kunywa ikinini cy’imbeba babanje kumuha amata maze bahita bamujyana kwa muganga hafi aho mu Gatsata hazwi ku izina rya “Urame” maze muganga nawe amuha amata n’amazi banamusukaho amazi nuko barongera baramutahana, ataha yigenza ariko nta ntege afite.

Donata uvugwaho kuba intandaro yo kwiyahura kwa Nkurunziza yanze kugira icyo adutangariza. Nkurunziza akimara gushaka kwiyahura, Donata yahise ahunga agaruka nimugoroba amaze kumva ko atapfuye.

Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Juru mu kagali ka Nyamabuye, Mukamudondo, avuga ko iki kibazo yagishyikirije ubuyobozi bumukuriye none bakaba batangiye kucyigaho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

kwiyahura ahaaa,,,,, cyokoza sinabitindaho hariho umwana wabuze iryinyorye vugwa ko dukundana arikuwe numukobwa wiyumvishaga ko mbakunda kdi bose mbavujyisha bisanzwe bavandimwe kwiyahura nurundirwego ariko mwirinde guhubuka murukundo

bakoziki yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

nukuri birababaje guhitamo kwiyahura nabantu Imana yaremye iyareba undi,nadashishoza nabandi bafite appetit baramutegereje.

peace up yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

nukuri birababaje guhitamo kwiyahura nabantu Imana yaremye iyareba undi,nadashishoza nabandi bafite appetit baramutegereje.

peace up yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Uva,high land yagukijije ariko nundi munsi nizogere
mumubwirere ngo umukobwa utambaye umenda wu bukwe bwe arababara muzima bwe bose.nundi azashaka azagenda Danatah nakagabo.murakpze...

amanda yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Reka jye sinemeranywa namwe, umusore nawe yagakwiye kureba koko niba uwo mukobwa amukunda kuko iyo umukobwa agukunda urabibona, umusore ubwo ushobora gusanga yarakunze uburanga condition zose umukobwa amuhaye agashaka kuzikora kandi rimwe na rimwe ubushobozi bwe butabimwemerera, kubakora fiancaille, ntugahishe umukobwa uko ubayeho kuko wasanga aribyo agukundira, cyane ko umukobwa w’umukire ashobora gukunda umusore w’umukene, icya mbere ni urukundo kandi hari abarugira

allias yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

BIRABABAJE GUKUNDA UTAGUKUNDA.GUSA KWIYAHURA NIBIBI KURUTAHO.MUSORE IHANGANE IMANA IRAKUZI KANDI NIWITONDA IZAKUGENERA UGUKWIRIYE.GIRA AMAHORO.

UWIZERWA OM yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

kuberiki uwo musore mwiza yahisemo kwiyahura biteye isoni na gahinda

eric yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Mu by’ukuri bavandimwe nta rukundo rukibaho! Mwe mukiri bato mujye mubanza mushishoze mu rukundo rwanyu kandi ntimugahishanye uko muri! Kandi ntimugakundane igihe gito kugira ngo mubanze mumenyane, umwe amenye icyo mugenzi akunda, kandi mwihanganirane guys! Kubana akaramata ni ikintu gifite uburemere bwaturitsa umunzani! Urukundo n’ubutunzi biri tofauti kabisa. Mpamya ko urukundo ari rwo rwa mbere ubutunzi bukaza nyuma kandi iyo urukundo ari urw’ukuri n’ubutunzi ntibutinda kuza! Nimukundane kuko ubutunzi turapfa bukaribwa n’abandi, ariko urukundo ruhoraho kuko nuwagiye mukundana ntumwibagirwa.

Nimugire amahoro

Jean Marie Shareef yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ntibizoroha ibi byose ni intandaro y’uriya mukobwa ukunda ibintu aho gukunda umuntu, inzu, ubukwe, amafaranga....ko umuhungu yari yamubwiye ko nta bushobozi afite kuki atihanganye ngo babane muri buriya bukene,,,abakobwa hari igihe bifuza kabisaa,,,ngaho re umuntu rero yareka gushaka ngo ngwiki?

ok! yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka