Yakubiswe n’umugabo we ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro

Kanzayire Laurence utuye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo ntiyabashije kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro neza kuko umugabo we witwa Habarugira Nasoni yamubyukirije ku nkoni.

Uwo mugore ngo yazize ko yashakaga kujya mu birori by’uwo munsi wabaye tariki 15/10/2012 adatekeye umugabo kandi ngo yari amaze n’iminsi adahari.

Laurence asobanura ko yabyukiye mu turimo two mu rugo no kwahirira ubwatsi inka ngo abone uko ajya mu munsi mukuru. Ngo arangije gutunganya byose yabwiye umugabo we ko agiye mu munsi w’abagore kuko yabonaga yakererewe.

Ati “yahise ambwira ngo nimbanze mutekere yirire, namubwiye nti bwacyeye mbabarira ngende aranga ahubwo ahita atangira kunkubita”.

Uyu mugore avuga ko yagerageje kuvuza induru ngo abaturanyi bamutabare nuko baramutabara, ahita ajya mu munsi mukuru, ariko amaze gukubitwa.

Umugabo we yemera ko yamukubise ariko ngo ntiyamubabaje, ngo ahubwo ni uko uwo mugore akunda kuvuza induru.

Umugabo yisobanura imbere y'uruhame impamvu yakubise umugore we.
Umugabo yisobanura imbere y’uruhame impamvu yakubise umugore we.

Yagize ati “uyu mugore arabeshya sinamukubise, namukozeho ubwo aba avugije induru ngo nibamutabare, gusa namubwiye nabi ariko sinamukubise. Icyanteye umujinya ni uko yari agiye ntacyo atunganije cyo kugira ngo abana nibava ku ishuri babone. Ikindi kandi yari amaze iminsi adahari yagombaga kubanza gutunganya ibyo mu rugo nyuma akagenda”.

Kuba ngo uyu mudamu yari amaze iminsi adahari ngo ni uko yari yaragiye iwabo mwene nyina yabyaye, igihe yakaje umugore wa nyirarume nawe yitabye Imana bityo bituma atinda ariko bitamuturutseho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Birahira Eugene, uyu mugore yaregeye, akaba yavuze ko uyu mugabo agiye guhanwa by’intangarugero ngo kuko gukubita umuntu si byo bikemura ibibazo byo mu muryango, ahubwo ibibazo bikemurwa no kumvikana, hagashakwa igisubizo ku kibazo kiba kibonetse.

Muri rusange umunsi w;umugore wo mu cyaro mu karere ka Rulindo wagenze neza muri uyu murenge wa Ngoma, dore ko ari naho wizihirijwe ku rwego rw’akarere.

Umugore witwa Mukakamari Caritas yahembwe amafaranga ibihumbi 200 nk’umugore w’indashyikirwa.

Uwo mugore akodesha imyenda y’abageni ndetse akaba yarafashe abana batagiraga akazi akabigisha imyuga irimo kogosha, kudoda cyane cyane ku bakobwa babyariye iwabo.

Hatanzwe inka ku muturage utishoboye bamuha n’inkweto zo kujya yambara agiye kwahirira iyo nka.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

uno mugabo ntarengana kuko urebye neza wasanga yari yabuze impamvu, gute umugore ufite umugabo bakundana azinduka agakora uturimo two mu rugo akajya kwahirira inka nk’uko abivuga yaza ngo nateke abone kugenda uwo mugabo se iyo ajya kwahira umugore agasigara atetse. byose byose mpaka ngo umugore ni umukozi ariko!!! ndumva badasanzwe bubatse reka bahirike urwari rwarasenyutse.

kurawikorera yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

IKIBAZO KIBA MUBANTU, UBWO KANDI UMUGORE AZI NGO YAKEMUYE IKIBAZO, NKUBU UMUGABO BAMUCYIYE AMANDE UMUGORE AZIKO URUGO CYANGWA BAMUFUNZE RUTABIHOMBERAMO. ICYAMBERE NI UKUNVIKANA NAHO IBYO KWITWAZA NGO UMUNSI WA BAGORE NTACYO BIVUZE, URUGO NI URWABO UBWO SE IYO AMUTEKERA YARANGIZA BAKAJYANA CYANGWA NTIBAJEYO ARIKO BUMVIKANA KUNYUNGU ZU URUGO HARI IKIBAZO.

yanditse ku itariki ya: 2-11-2012  →  Musubize

ariko uziko nezaneza abagabo baciwe amazi!!! nange nzibera umugore ndabona ariyo nzira!!!! ngo iyo abiteka?? ibaze kweli? sha nintaba umugore nzareka gushaka kabisa!!!

ukuri yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

ariko ye uziko musetsa iyo minsi yose yatekerwaga nande? iminota niyo yamunaniye kwihangana? nagende yamukubitiraga iki? NIBAMUHANE NI IKINDI GIHE dore ibintu bimeze nabi atazongera, nibyo rwose nta mpamvu yo kumubuza uburenganzira bwe,we se iyo abiteka hari ikibazo? BAGOMBAGA KUBYUMVIKANAHO SVP?

ange yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Nibahana umugabo bashakire n’umugore igihano cyo gusuzugura umugabo we.

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

ikosa niry’umugore utarabyutse kare ngo atunganye ibikenewe byose guteka nicyo kihutirwaga ikigaragara afata umugabowe nabi amwicisha inzara.umugabo ararengana pe yahuye n’insanganya.

matilde yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Nanjye ndi umu maman ariko rwose uno mugabo ararengana! Yego gukubita umugore ni bibi kimwe nko kwihanira ariko ntimwirengagize ko kamere ibaho kandi ikizwa n’amasengesho gusa. None se koko uriya mugore ntiyakoze amakosa uzi kuba udaherutse murugo warangiza ugafata inzira ngo uragiye, none se yabonaga uriya mugabo aributekerwe nande niba atari asanzwe abimenyereye? Bayobozi mugabanye ibihano.

Umujyanama yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

uyu mugabo baramusagariye kuko mubigaragara nkuko urugo ari urwa babiri bagombaga kubanza kumvikana bakareba icyateza urugo imbere maze bagafatanya muri byose babirangiza nababwira iki bagafatana agatoki bakajyana muri uyu munsi ariko ibintu byagasuzuguro no kutubahana nibyo byateye byose ,mubyukuri rero uyu mugabo ararengana ,kuko nibanamuhana byintangarugero nkuko Exective abivuga bose bazafatanya kwishyura ubwo se nibwo urugo rwabo ruzaba ruteye imbere cyangwa muzaba murusenye?ubundi se mumibanire yabo bisanzwe bimeze bite?aho uyu mugabo ntiyaba yarabikoze atabigambiriye?

yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

rwose mumubabarire kuko uko mbyumvise ararengana peee
buriya umugorewe yarabyitwaje agirango nurwenya,
ubundise harigihano kiruta kiriya cyo kwisobanura imbere yabo?
mbega kubona imbaraga zagukura hariyahantu ahagaze weeeee

maman yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

ni danger kabisa

miko yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka