Yaguye mu mpanuka ubwo yari ajyanwe kwa muganga kubera indi mpanuka

Usengimana Mechak w’imyaka 56 yaguye mpanuka yabereye mu karere ka Kamonyi ubwo Ambulance yari imuvanye mu karere ka Nyamasheke imujyanye mu bitaro bya CHUK i Kigali nyuma yo kugongwa n’imodoka.

Ubwo yari atwaye moto ku mugoroba wa tariki 20/01/2013, Usengimana yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite plaque RAA 458W arakomereka bikabije cyane maze ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke.

Uyu musaza yakomeje kuremba maze ahagana saa munani z’igicuku, Ibitaro bya Kibogora bimwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK) kugira ngo ahabwe ubutabazi n’ubuvuzi busumbyeho.

Rav4 yagonganye na Ambulance.
Rav4 yagonganye na Ambulance.

Ubwo Ambulance yari imutwaye yageraga ahitwa i Rugobagoba mu mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo tariki 21/01/2013, yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4 y’umukozi w’akarere ka Ngororero, wavaga i Kigali yerekeza Ngororero, ari na bwo Usengimana Mechak yahise yitaba Imana, abandi 4 bari muri iyo Ambulance barakomereka.

Umurambo wahise woherezwa ku Bitaro bya Remera Rukoma biri mu karere ka Kamonyi, naho abakomeretse barimo n’umugore wa nyakwigendera bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK).

Moto umusaza Usengimana Mechak yari atwaye yangiritse bikomeye (aha ni i Nyamasheke).
Moto umusaza Usengimana Mechak yari atwaye yangiritse bikomeye (aha ni i Nyamasheke).

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendant Hubert Gashagaza yadutangarije ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro w’umushoferi wari utwaye iyi Ambulance kuko yataye umukono yagenderagamo akagonga indi modoka yo mu bwoko bwa RAV4 ayisanze mu mukono wayo.

Nyuma y’iyo mpanuka, umushoferi wari utwaye Ambulance y’ibitaro bya Kibogora yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Police ya Runda mu karere ka Kamonyi.

Impanuka yabereye Nyamasheke ahagana saa tatu z’ijoro tariki 20/01/2013 yatewe n’uko imodoka itari ifite amatara, byanatumye iva mu ruhande rwayo, ijya mu rwo hakurya hafi yo guheza umuhanda ku buryo Usengimana wari utwaye moto yashatse kuyihunga iba iramwahuranyije.

Uruhande imodoka yagongesheje na rwo rwangiritse (Aha ni i Nyamasheke).
Uruhande imodoka yagongesheje na rwo rwangiritse (Aha ni i Nyamasheke).

Hakizimana Frederic w’imyaka 28 y’amavuko wagongeye umusaza Usengimana Mechak mu mudugudu wa Gasayo, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yacitse ntaraboneka.

Supt. Gashagaza atangaza ko nubwo impamvu zitera impanuka zitandukanye, abatwara ibinyabiziga n’ababakoresha bakwiriye kuzajya baganira mbere y’uko umushoferi ajya mu muhanda, ariko kandi umuntu wese ukoresha ikinyabiziga akubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse akarangwa n’umutimanama wo gutekereza ku buzima bwe n’ubw’abo atwaye.

Emmanuel Ntivuguruzwa & Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uyu musaza arababaje!umuryango we niwihangane cyane!gusa umu chauffeur wa ambulance njye ndumva bamurenganyije kuko biragaragara ko akora ataruhuka kandi burya umubiri w’umuntu hari aho ugera kwihangana bikarangira ukaba wanasinzirira munzira.Nk’uko bagenzi banjye babivuze, abachoffeurs ba ambulance bari bakwiye kongerwa kuko rwose barakora cyane kandi baba bahetse abarwayi bibasaba kwihuta cyane ni ukuvuga ngo bakeneye kuba benshi kandi bakaruhuka pe.

yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Nge nihanganishije aba bana bahuye nibyago nkibingibi biteye ubwoba .abatwara ibinyabiziga bari bakwiye kumenyako ntacyo bapfana nibyuma bakagenda buho.

SIYONGIRO JOHN yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Iyi mpanuka irambabaje cyane kuko uyu musaza ndamuzi pe!yari inyangamugayo ku musozi yari atuyeho kuko ibikorwa byose yabonekagamo nk’umuntu wizewe,yagiraga urugwiro mu bantu bose none Imana iramwisubije kandi tumusabiye iruhuko ridashira,Mana fasha umufasha we twongere tumuboneho agume mubana be turakomeza kumusabira arware ubukira!nyakwigendera ntituzamwibagirwa?Umuryango tuwufashe mu mugongo.

Inno Mushira yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

abashoferi ba za ambulances bakwiye kuba benshi, nk’uyu biragaragara ko yananiwe arasinzira noneho ata umuhanda; reba igihe yaviriye Nyamasheke nukuvuga ko atigeze aruhuka. abakoresha mukwiye kwibuka ko abashoferi natwe turi abantu.

rukara yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

IBYAGO BIRAGWIRA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kipepewo yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Uyu musaza rwose Imna imwakire mubayo yari Intwari yitaga ku bantu ! nkaba nasaba ko ibitaro byaha amahugrwa abatwara za Ambulance cyane barirukanka bakarenza umuvuduko kuko bazi ko ari ikinyabiziga kidakumirwa bajye bamenya ko batwaye abantu.

Jean RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka