Yafatiwe mu cyuho aha umupolisi ruswa y’ibihumbi 50

Niyomugabo Fabrice w’imyaka 26 yafatiwe mu cyuho ubwo yashakaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango amureke nyuma yo kumufatana urumogi ashaka kurujyana i Kigali.

Niyongabo wiyemerera icyaha akaba afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata mu karere ka Bugesera yanagaragaye ku urutonde rugaragaraho abandi bantu basanzwe bafatanya muri iki gikorwa aribo Claver Kazungu, Emmanuel Ndabarora, Evode Muhire, aba nabo bakaba baje gutabwa muri yombi nyuma y’uko Niyomugabo abagaragaje; nk’uko Supt. Athanase Nshuti umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera.

Niyomugabo (iburyo) n'abo bakoranaga ubucuruzi bw'urumogi.
Niyomugabo (iburyo) n’abo bakoranaga ubucuruzi bw’urumogi.

Yagize ati “twiyemeje gufata aba bantu, ndaburira n’undi wese waba agifite umuco wo gutanga ruswa ko Polisi yabihagurukiye kandi ko ari igikorwa kigomba gucika burundu”.

Supt. Athanase Nshuti avuga ko ishyize ingufu mu gikorwa cyo kurwanya abacuruza, abanywa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BYIZA CYAANE!NUBUNDI UMUTI WA RUSWA URI HAGATI YABAYITANGA NABAYAKIRA!GUSA TWAKORIKI NGO ABAYAKIRA BANYURWE NIBIHEMBO BABONA MUKAZI BAHURIRAMO NA RUSWA?KO UYITANGA ABAHUNGA IBIHANO BIKARISHYE BIGENWA NAMTEGEKO AHANA IBYAHA BAFATIWEMO SE BABIRETSE BAGAKORA UTUNDI TURIMO DUCIRIRITSE?!IBYINSHI BIZOTSA AMATAMA YABIMAKAJE RUSWA.

MUGABO IVAN yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

uyu musore ahawe isomo atazibagirwa ndetse rikazanamuca gucuruza ibiyobyabwenge burundu,iyo yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byibuze akareka kugerekaho ruswa ayiha polisi,ashobora kuba yari yasinze biriya bicuruzwa bye.

gahamanyi yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka