Urubyiruko rw’Abanyekongo n’Abanyarwanda biyemeje umubano mwiza

Urubyiruko rw’Abanyarwanda bo mu idini y’isilamu mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, hamwe na bagenzi babo bo mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyemeje kubana neza bakirinda ibibateramo amakimbirane.

Mu biganiro bagiranye tariki 12/08/2012, bibanze ku bufatanye bwabo mu guteza imbere ibihugu byombi hashingiwe ku mibanire myiza, kwirinda kwishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi ndetse no kujya mu bikorwa by’urugomo.

Muri ibi biganiro, Sheikh Nyange Adam, wari ubiyoboye akaba ari nawe watangije ihuriro ry’uru rubyiruko, yarusabye kwirinda icyarutandukanya, abasaba by’umwihariko kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigaragara kuri bamwe mu gihugu cya Congo.

urubyiruko rw'idini ya Islam bo mu karere ka Rusizi n'urw'i Bukavu bahuye mu biganiro bivuga ku mibanire myiza.
urubyiruko rw’idini ya Islam bo mu karere ka Rusizi n’urw’i Bukavu bahuye mu biganiro bivuga ku mibanire myiza.

Yasabye Abanyekongo kuba intumwa nziza kuri bagenzi babo babasonbanurira ko Leta y’u Rwanda nta ruhare ifite mu ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uhagarariye urubyiruko rwa kisilamu rwo mu mujyi wa Bukavu, Bisimwa Abdalaheman, yashimiye Sheikh Nyange Adam ku gitekerezo cyiza yagize cyo guhuza urubyiruko rwo mu bihugu byombi.

Yamwijeje ko inama bahungukiye bagiye kuzigira bagenzi babo basize i Bikavu ndetse bamugezaho icyifuzo cy’uko bazabasura iwabo mu mujyi wa Bukavu.

Sheikh Nyange Adam, watangije ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda n'Abanyekongo.
Sheikh Nyange Adam, watangije ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyekongo.

Iri huriro rihuza urubyiruko rw’abayisilamu bo mu karere ka Rusizi n’abo muri Kivu y’Amajyepfo ryatangijwe na Sheikh Nyange Adam mu mwaka w’i 2010, ubwo yari umuyobozi w’idini ya Islam mu karere ka Rusizi na Nyamasheke.

Iryo huriro rifite intego yo guharanira amahoro n’iterambere mu rubyiruko rwo mu karere k’ibiyaga bigari. Bose uko ari 171, barimo 51 b’i Bukavu na 120 bo mu Rwanda bashyizeho uburyo bwo guhana amakuru no kwirinda uwo ari we wese wababibamo amacakubiri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka