Umugabo yishe umugore we wa gatatu amuhoye ko amuca inyuma

Mutemberezi Jean de Dieu wari utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yaraye yishe umukobwa wari inshoreke ye amuhoye ko abandi bagabo bari baje kumukomangira ngo bararane batazi ko aryamanye na Mutemberezi.

Mutemberezi usanganywe abandi bagore babiri bafitanye abana batandatu ngo yari yiriwe mu kazi yubaka, atashye ajya kwa nyakwigendera witwaga Mukeshimana amusaba ko bajyana mu kabari gaherereye i Rugende mu murenge wa Nyakariro muri Rwamagana.

Mutemberezi yabwiye Kigali Today ko bavuye mu kabari bakajya kuryama, bagera mu buriri abandi bagabo bagatangira gukomanga ngo binjire, amahane n’intonganya bigatangira ubwo kuko Mutemberezi ngo ariwe wishyuraga inzu iyo nshoreke yabagamo.

Intonganya zakomeje kuba nyinshi mu nzu no hanze, abari hanze bashaka kwinjira ngo baryamane na Mukeshimana, igihe mu nzu Mutemberezi yajyaga impaka na Mukeshimana batumvikana impamvu hari abandi bagabo bajya binjira muri iyo nzu yakodeshwaga na Mutemberezi.

Mutemberezi aravuga ko yaje kugira umujinya bigeza ubwo Mukeshimana amubwira ko nakomeza kumusakuriza akingurira abari hanze bakamumufasha. Mutemberezi yaje gufata inyundo yari hafi aho ayikubita uwari mucuti we mu mutwe ahita apfa.

Abandi baturage b’i Rugende muri Nyakariro ariko babwiye Kigali Today ko ubwo bari mu kabari basangiye n’uwitwa Gakwerere akaza gutahana na Mukeshimana Mutemberezi atabizi. Uyu Mutemberezi ngo yaje kubita mu gutwi ageze mu nzira ajya iwe i Masaka, arahindukira asanga Gakwerere aryamanye na Mukeshimana.

Aba baturage bakomeza bavuga ko Mutemberezi yirukankanye Gakwerere yamurusha amaguru akagaruka agatura umujinya Mukeshimana. Ibi ariko Mutemberezi arabihakana, akemeza ko atasangiye na Gakwerere. Uyu Gakwerere yaburiwe irengero, inzego za polisi ziracyamushakisha.

Mutemberezi yajyanywe gucumbikirwa kuri station ya polisi ya Kigabiro muri Rwamagana, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Mutemberezi yemereye umunyamakuru wa Kigali Today ko asanganywe abagore babiri ahitwa i Masaka mu karere ka Kicukiro, akaba afitanye nabo abana 6, batatu batatu na buri mugore.

Ubwo Mutemberezi yari amaze kwica Mukeshimana, yahungiye i Masaka abwira umwe mu bagore be ibyo amaze gukora, ahabika inyundo yicishije nyakwigendera hanyuma yishyikiriza polisi ya Masaka muri Kicukiro.

Aho nyakwigendera yiciwe ariko ni mu nzu ifatanye n’indi yari icumbitsemo abantu babiri batatabaye kandi nabo baburiwe irengero.

Inzego za polisi zatabaye aho ubwo bwicanyi bumenyekaniye, ukuriye Community Policing mu Karere ka Rwamagana, Assistant inspector of Police Fidele Mbonyimana asaba abaturage ko bajya batanga amakuru yose mbere y’igihe, cyane cyane igihe babonye hari abantu bagiranye amakimbirane kuko izo ntonganya iyo zidakumiriwe kare zishobora kuvamo ibikorwa bibi bivamo no kuvutsa ubuzima ikiremwamuntu.

AIP Mbonyimana yanenze kandi inzego z’ibanze muri ako gace kuko byagaragaye ko irondo ridakorwa neza kuko abo bagiranye amakimbirane bamaze umwanya mu ntonganya kandi batuye mu rusisiro aho irondo risanzwe rikorerwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka