Rutsiro: Umugabo yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umugore we

Ndererimana Bosco wari utuye mu murenge wa Mushonyi yateye icyuma umugore we tariki 03/06/2013, amuziza ko yamutangagaho amakuru igihe yabaga yatorotse TIG, akomeretsa umukobwa we arangije na we anywa umuti wica udukoko twangiza ibihingwa yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Magaba, Niyontego Dative, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo yakundaga gutoroka imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) akaza iwe mu rugo agateza umutekano mucye.

Ndererimana w’imyaka 45 y’amavuko yari azwiho kugirana amakimbirane n’umugore we witwa Mukamurenzi Kilisensiya wari utuye mu mudugudu wa Nkomero, akagari ka Magaba bitewe n’uko yatangaga amakuru ku bayobozi, igihe cyose uwo mugabo yabaga yatorotse TIG akaza iwe mu rugo.

Iyo umugabo yabaga yatorotse TIG, ubuyobozi bw’akagari bwamugiraga inama, bukamwereka ibyiza byo gukora TIG noneho na we agafata umwanzuro wo kwijyana, agasubira muri TIG.

Ndererimana yongeye kugaruka mu gace atuyemo atorotse TIG yihisha hafi y’urugo rwe, ariko abantu ntibabasha kumenya neza igihe yatorokeye ndetse n’aho yari yihishe, bagakeka ko ashobora kuba yari yihishe kwa nyina utuye hafi aho.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo tariki 03/06/2013, uwo mugabo ngo yarazindutse aza iwe mu rugo yikinga iruhande rw’umuryango w’inzu iwe mu rugo, umugore we agize ngo arakingura ngo asohoke hanze, umugabo ahita amutera icyuma munsi y’umutima.

Umukobwa wabo wari mu nzu yumvise ibibaye ashaka gusohoka ngo ajye gutabaza, ariko na we se ahita amutera icyuma kimufata ku kaboko.

Ndererimana amaze gukora iryo bara yahise anywa umuti wica udusimba twangiza ibihingwa, ahita yijyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kayove ikorera mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro, ariko na ho bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima cya Kayove kubera ko yari amerewe nabi bitewe n’uwo muti yanyweye.

Ikigo nderabuzima cya Kayove cyahise cyohereza Ndererimana n’umugore we ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro kubera ko bari barembye cyane. Ndererimana yahise yitaba Imana tariki 04/06/2013 mu gihe umugore we yoherejwe kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Ndererimana na Mukamurenzi bari bafitanye abana bane. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Magaba, Niyontego Dative yavuze ko urugo rwabo rwari rusanzwe ku rutonde rw’ingo zo mu kagari zibanye nabi, bakaba ngo bajyaga babatumaho bakabagira inama.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kumva aba TIGst bageze aho gutoroka bakica abaturage . Aho siryo turufu igiye gukinwa ngo habe indi genocide? Ariko aba bantu bakwiye kurindwa byumwihariko kabisa.

Birarenze yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka