Rutsiro: Babiri bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bitabye Imana

Abaturage babiri bo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu buryo butemewe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya kuwa mbere tariki 13/05/2013.

Abo baturage ni uwitwa Emmanuel Siborurema w’imyaka 22 y’amavuko n’undi witwa Baziruwiha w’imyaka 24 y’amavuko bombi bakaba bari abagabo bubatse.

Ikirombe cyabaguyeho mu ma saa saba z’amanywa barimo bacukura mu birombe byahoze ari ibya sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development), iyo sosiyete yahakoreraga ikaba yarahagaritswe mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2012 kugira ngo ibanze ishake ibyangombwa bikenewe.

Bakimara guheranwa n’icyo kirombe abaturage bahise baza kubatabara bamara iminota igera kuri 30 bari kuvanaho igitaka ariko babagezeho basanga bashizemo umwuka.

Bahise bajyana imirambo yabo ku bitaro bya Murunda kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’urupfu rwabo.

Binjiramo imbere mu myobo bakajya kwiba amabuye bamwe bakahasiga ubuzima.
Binjiramo imbere mu myobo bakajya kwiba amabuye bamwe bakahasiga ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Ruzindana Ladislas, asaba ko inzego zishinzwe ibijyanye n’amabuye y’agaciro zakwemerera sosiyete ifite uburenganzira ikaza igacukura ayo mabuye kugira ngo ikoreshe abaturage mu buryo bwemewe ndetse abaturage babashe no guhabwa ibyangombwa byose birimo n’ubwishingizi kugira ngo mu gihe habaye impanuka hamenyekane ugomba kubibazwa.

Mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2013 ni bwo habayeho guhinduranya abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Rusebeya na Mushonyi mu rwego rwo kureba niba hari impinduka zishobora kubaho ku kibazo kimaze igihe kijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukorerwa cyane cyane mu murenge wa Rusebeya.

Mu mirenge hafi ya yose igize akarere ka Rutsiro habonekamo ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Colta na Wolfram.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubundi iyo umuntu bimunaniye kuyobora bamukuraho bagashyira undi

kwiza yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ese burya Raphael bamwimuye Rusebeya? Ndabona karamunaniye akaba araza kuzenguruka imirenge yose. aho akoze hose se ko yitwaza abandi bakozi bakorana ngo nibo badashoboye akazi, ubwo ntari kugaragara? Wait and see!

Kamonyo yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ese burya Raphael bamwimuye Rusebeya? Ndabona karamunaniye akaba araza kuzenguruka imirenge yose. aho akoze hose se ko yitwaza abandi bakozi bakorana ngo nibo badashoboye akazi, ubwo ntari kugaragara? Wait and see!

Kamonyo yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka