Rusizi: Yitabye Imana nyuma yo gukubitirwa mu kabari

Hategekimana Vicent uzwi ku izina rya Gitoya ukomoka mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yitabye Imana azize umuhini yakubiswe n’uwitwa Dusabeyezu Emmanuel ubwo bari mu kabari mu murenge wa Kamembe mu ijoro rishyira tariki 06/12/2012.

Urwo rupfu ngo rwaturutse ku makimbirane bagiranye bamaze gusinda. Nyakwigendera ngo yakoze mu mufuka wa Dusabeyezu ashaka ngo kumwiba bahita barwana; nk’uko bitangazwa na Dusabeyezu.

Abari mu kabari bavuga ko Dusabeyezu yakubise Hategekimana umuhini mu gahanga igufa rihita rigwa imbere ariko Dusabeyezu we avuga ko yamuhirikiye ku giti aba aricyo kimukomeretsa.

Dusabeyezu wahitanye mugenzi we.
Dusabeyezu wahitanye mugenzi we.

Ayo mahano akimara kuba abari bari aho bahise bihutira kujyana nyakwigendera kwa muganga ariko bagezeyo biba ibyubusa yitaba Imana.

Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo cy’imyaka kuva ku 10 kugera kri 15 ku wakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu.

Kugeza ubu Dusabeyezu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ibarizwa mu murenge wa Kamembe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka