Rusizi:Yaroze umwana wa mukuru we bikurura impaka ndende

Umusaza witwa Habiyaremye Enock wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kuroga umwana wa mukuru we witwa Buntu Emmanuel ibisazi byo kwiruka ku musozi.

Intandaro yo kurogwa k’uwo mwana ngo byaturutse ku rupfu rwa nyina w’uwo musore warozwe n’uwo musaza Enock noneho uwo mwana warozwe abwira Enock ko nawe azihorera akamwica.

Nyuma y’ayo magambo amakimbirane akomeye yagaragaye hagati y’imiryango yabo dore ko ngo banavukana bituma ise w’uyu musore ariwe Bigaja Barithazal ajya kurega uyu mugabo Enock ngo amurogorere umwana we nyuma yo kwica nyina.

Bimwe mu bimenyetso byagaragaje ko uyu mwana yarozwe ngo nuko yaguze moto yo gutwara abagenzi noneho muri iyo minsi Enock amubwira ko atazayigendaho ari nabwo yahise asara atangira kwiruka ku misozi.

Uyu musaza yari asazwe avugwaho amarozi mu kagari ka Butambamo atuyemo ariko abaturage babimubwira ntabyemere dore ko ngo nta n’uwakwemera ko aroga.

Aho bikomeje kugaragara ko umutekano ukomeje kuba muke hagati y’iyo miryango Bigaja Barithazal yihutiye kurega murumuna we ku buyobozi bituma inama y’abayobozi kuva ku kagari kugeza ku murenge baterana kugira ngo barandure ayo makimbirane atarabyara izindi ngorane.

Mu gihe bari bakiri mu nama abaturage bose barigushinja Enock amarozi ye, Buntu Emmanuel wari warozwe yari yajyanywe mu masengesho ari gusengerwa nyuma y’umwanya munini bakiri gukiza ayo makimbirane Buntu Emmanuel yahise acika abanyamasengesho ariruka ajya kwa Enock ukekwaho kumuroga abantu babibonye birabatangaza.

Akihagera yahise akira ahinduka muzima gusa nawe ngo ntiyamenye uko byamugendekeye gusa abaturage benshi bakeka ko Enock yokejwe igitutu cyinshi cy’amagambo amushinja amarozi bituma arogora uyu mwana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Nyirangendahimana Mathilde, nawe wari muri iyi nama yasabye abaturage kuva mu magambo y’amakimbirane kuko ntacyo yabagezaho abasaba kwiteza imbere , gusa Enock nawe yasabwe kwikosora ku bimivugwaho aho bamushishikarije kubireka kuko biteza abaturage umutekano muke.

Nubwo amarozi atemerwa n’amategeko y’u Rwanda abaturage bo bemeza ko abaho kuko hashize iminsi abaturage bavuga ko bibasiwe n’amarozi ariko ngo abayakoresha ntibahanywe bityo bakaba basaba abayobozi ko bajya bahana abayakoresha kuko ngo nayo ari ibyaha bikomeye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka