Rusizi: Yafatiwe mu cyuho asambanya umugore utari uwe

Damascene Uzabakiriho ukora umurimo w’ubumotari mu mujyi wa Rusizi yafatiwe mu rugo rwa mugenzi we arimo amusambanyiriza umugore saa tanu z’ijoro rishyira tariki 16/07/2012 .

Uyu mugore wasambanyijwe yari yabanje kumwandikira ubutumwa bugufi kuri telefone igendenwa amusaba ko yaza kumureba aho yari ari ku Kacyangugu, ngo amujyane mu rugo kandi ngo yifuzaga ko banaganira; nk’uko bisobanurwa na Uzabakiriho.

Nyuma yo kumugeza mu rugo, uyu mu motari yahise ahamagarwa n’abagenzi, ariko asiga ahanye gahunda n’uwo mugore ko ibiganiro byabo byaza gukomeza nijoro akazi gasojwe.

Nkuko bari babisezeranye, Uzabakiriho yagarutse muri urwo rugo nijoro abana bamaze ku ryama, uwo mugore umubwirako bajya kuganirira mu cyumba cy’uburiri, bagezeyo ngo umugore amwereka filimi y’urukozasoni ari nayo yabaye intandaro yo ku mukuramo imyenda hagamijwe ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Uzabakiriho yatangaje ko igihe babagwaga gitumo, bari bataragira icyo bageraho.

Aya makuru yamenyakanye kubera ko umugore w’uyu mumotari yari yaratangiye kubona ntacyo umugabo amuha, akabwira bagenzi be y’uko ashobora kuba ayaha uwo mugore bafatanywe muri iryo joro, kuko yarasanzwe azwi ko amusambanya.

Uzabakiriho n'umugore baguwe gitumo mu buriri ariko bo bavuga ko ntacyo bari bagakora.
Uzabakiriho n’umugore baguwe gitumo mu buriri ariko bo bavuga ko ntacyo bari bagakora.

Ngo yaje gushyiraho ingenza, ari nazo zaje kumuha amakuru ko umugabo we ari gusambana n’undi mugore, bahita bahamagara polisi, nayo yaje igasanga bibereye mu cyumba cya nyiri urugo bambaye ubusa, bityo bituma bombi bajya gufungirwa kuri Station ya Polisi i Kamembe.

Uyu mugore ukekwaho kuba yasambanye na Uzabakiriho, avuga ko nta byigeze biba kuko ari umugambi yari yaracuze wo kumwihimuraho kuko Uzabakiriho yajyaga umusebya avuga ko ari umusambanyi.

Uyu mugabo wafatiwe mu rugo rw’abandi ndetse n’umugore bafatanywe bose bashatse mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse buri wese uwo bashakanye aracyahari.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda avuga ko iyo umwe mu bashakanye akoze icyaha cyo guca inyuma uwo bashakanye, undi akajya ku kimurega, iyo kimuhamye, ahanishwa igihano kuva ku mezi atandatu kugeze ku mwaka umwe, kandi iki gihano akaba ari nacyo gihabwa uwo basambanye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NONE SE GUSAMBANA IYO BIHAMYE UMWE MU BASHAKANYE GUTANDUKANA NTIBYEMEWE????

yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka