Rusizi: Umukecuru yagonzwe na moto yanga kumwishyura
Umukecuru Uwigiriyeneza wo mu murenge wa Nkaka mu karere ka Rusizi yagonzwe na moto ubwo yari yiviriye ku isoko tariki 03/04/2013. Uwamugonze witwa Dusabimana Emmanuel yashatse kwiruka abaturage baramufata arinako bahise bamushikiriza inzego z’umutekano.
Uwigiriyeneza yatangaje ko nyuma yo kugongwa we yishakiraga amafaranga make yamugeza imuhira nyuma yo kuvuzwa hakoreshejwe 3000 ariko Emmanuel Dusabimana wamugonze amusubiza ko ntayo afite. Umukecuru yafashe inzira agenda atera akaguru hejuru ajya imuhira ari kugenda yiganyira kuko yari afite ikibazo cyo kugerayo.
Tumubajije niba afite amafaranga yo kwivuza ibisebe afite yatangaje ko ubushobozi afite budahagije ariko avuga ko ngo azakira kuko ngo yumva atababaye cyane dore ko ngo ntako yagira uwamugonze mu gihe yamubwiye ko nawe adafite amafaranga.
Bamwe mu bari aho bavuga ko uyu mukecuru afite imyumvire ikiri hasi kuko ngo nta wundi wamuvugira mu gihe iwabo ari kure kuko ngo nta kuntu umumotari yakwirirwa akorera amafaranga umunsi ku wundi hanyuma akaza kuvuga ko atabona icyo aha umukecuru yagonze.
Inzego z’umutekano zafatiriye ikinyabiziga cya Emmanuel kugirango barebe ko nta zindi ngaruka uyu mukecuru yagira.
Mu mujyi wa Kamembe hagenda haboneka impanuka nyinshi ahanini ngo ziterwa n’amapikipiki menshi ari muri uyu mujyi hakiyongeraho kuba harimo bamwe mu bamotari batazi gutwara neza ibinyabiziga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|