Rusizi: Umugabo yafungiranye abana mu nzu iminsi ibiri ashaka ko badahura na nyina

Abana batatu bo mu rugo rwa Uzayisenga na Munyashongore batuye mu kagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bamaze iminsi ibiri bakingiranye mu nzu biturutse ku makimbirane ababyeyi babo bafitanye.

Umugabo yahisemo gufungirana abo bana mu nzu nini kugirango badahura na nyina kandi ntanashaka ko umugore agera mu nzu. Ubu umugore aba hanze mu gikoni. Hari hashize iminsi ibiri umugabo ajya ku kazi agasiga afungiranye abo bana mu nzu umunsi wose.

Uzayisenga avuga ko icyo bapfa ari uko umugabo we basezeranye ashaka kumwirukana akazana undi mugore ukize kuko ngo ntiyifuza kubana n’umugore udafite amafaranga kandi hariho abafite imari.

Munyashongore we avuga ko umugore we yamunaniye kuko ahora amubwira ngo namuhe amafaranga yo gucuruza kugera aho ngo yamutegetse kugurisha inzu batuyemo kugira ngo amubonere amafaranga yo gucuruza.

Uzayisenga umugabo we yamwirukanye munzu asigaye arara mu gikoni.
Uzayisenga umugabo we yamwirukanye munzu asigaye arara mu gikoni.

Ibyo rero byatumye umugabo afata abana abakura kuri nyina (ntibakibana mu nzu umugore arara ahantu habi cyane hanze y’urugo mu gikoni) umugabo akarara mu nzu ariko yajya ku kazi agasiga akingiranye abana umunsi wose mu cyumba kugirango badahura na nyina.

Umuyobozi w’akagari ka Gihundwe, Nyirahagenimana, yatangaje ko uyu mugore n’umugabo we bamaze amezi abiri bataryama ku buriri bumwe akaba ari muri urwo rwego nk’abayobozi babasaba kumvikana bitakunda bagasaba ubutane kuko amakimbirane yabo akabije cyane.

Uzayisenga ahangayikishijwe n'umugabo we.
Uzayisenga ahangayikishijwe n’umugabo we.

Uzayiramya avuga ko atifuza gutandukana n’abana be bityo akaba asaba umugabo we kumuha aho yakomeza kurerera abana be ndetse n’ibyo azabareresha.

Abaturanyi babo nibo bahamagaye abayobozi bababwira ko abana bagiye kwicwa n’inzara aho bari bamaze iminsi ibiri batarya kuko ngo nyina yari amaze guhunga atinya ko umugabo we yamugirira nabi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndumva kubwarye uhomugabo bamufuna

felix yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

oooo,uwo mu mama akeneye ubuvugizi kuko arabuzwa uburenganzirabwe , ariko nanone abobayobozi bakurikirane uburenganzira bwumwana

samuel irwamagana yanditse ku itariki ya: 9-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka