Rusizi: Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zirasabwa gucunga inyubako za Leta

Nyuma yaho mu tugari tumwe na tumwe hagiye habura ibikoresho, umuyobozi w’akarere ka Rusizi arasaba abayobozi kutarangara ngo bageze aho bibwa ibikoresho bya Leta. Mu kagari ka Shagasha baherutse kwiba televisiyo y’akagari yagenewe abaturage bayikuye mu biro by’ako kagari.

Si aho gusa kuko no mu murenge wa Nzahaha mu kagari ka Kigenge ngo baherutse kwiba ibendera rirabura burundu, ibyo kandi byabaye mu kagari ka Gihundwe ariko ku bw’amahirwe ibendera ryari ryibwe rifatwa n’inzego z’umutekano.

Ibyo byose ngo bigaragaza ko abayobozi barangara arinayo mpamvu abanyamabanga nshingwabikorwa bagomba kwita ku nzego bahagarariye babakangurira gucunga neza ibyo bafite.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko bitumvikana ukuntu utugari tudafite abarinzi arinayo mpamvu ubuyobozi bwose bw’imirenge bwasabwe gushaka abantu bazajya barinda inyubako za Leta kugirango zitangirika.

Abayobozi b'utugari barasabwa gucunga neza inyubako n'ibikoresho bya Leta biri kwibwa.
Abayobozi b’utugari barasabwa gucunga neza inyubako n’ibikoresho bya Leta biri kwibwa.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama yabaye tariki 26/06/2013 nuko ngo ubujura kimwe n’ibindi byaha bishingiye ku rugomo bigenda birushaho kwiyongera, ngo bikaba biterwa n’umuco wo kudahana.

Ku kibazo cy’abanyabyaha barekurwa, inzego z’ubutabera bw’inkiko zikorera mu karere ka Rusizi bavuze ko gufungura umuntu bica mu mategeko kuko ngo hari ibyo bubahiriza, bigatuma abenshi bakurikiranywa bari hanze.

Gusa abayobozi ngo ntibanyuzwe n’icyo gisubizo kuko ngo bimaze kuba ikibazo mu baturage aho ngo baba bari kwinubira uko gufungurwa kw’abakoze ibyaha baba badasobanukiwe. Ibyo kandi ngo bituma ibyaha bikomeza kwiyongera kubera ko ababikora badahanwa.

Abakoze ibyaha bagafungurwa ngo babisubiramo ndetse bakishima hejuru kubo baba babikoreye, aha umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye ko hazabaho inama izabahuza n’ubuyobozi bw’inkiko kugirango babasobanurire neza ibijyanye nuko abakoze ibyaha bafungurwa vuba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka