Rusizi: Inkuba yatesheje umunyeshuri ibizamini
Umunyeshuri w’umukobwa wo mu muri College Giheke yasibye gukora ikizamini cya Leta bitewe n’inkuba yakubise ahagana saa yine z’igitondo tariki 20/11/2012 agata ubwenge. Arwariye mu kigo nderabuzima cya Giheke.
Ubwo iyo nkuba yakubitaga mu kavura gake kagwaga, abanyeshuri babiri bahungabanye bajyanwa kwa muganga ariko nyuma umwe aroroherwa agaruka ku ishuri gukora ikizami ariko nyuma yongeye kuremba asubira kwa muganga.
Umuyobozi w’icyo kigo, Habimana Emmanuel, yatangaje ko iyo nkuba yatunguranye kuko ngo n’urusaku rwayo rutumvikanye cyane; gusa ngo abaganga bari gukurikirana abo banyeshuri kandi bavuga ko bobana bari basanganywe imitima yoroshye.
Uyu munyeshuri utakoze ikizamini kandi yari yagitangiye ngo azategereza icyemezo cy’izafatwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB); nk’uko amabwiriza abiteganya.
Impanuka z’inkuba zimaze guhitana abatari bake muri aka karere ka Rusizi akaba ariyo mpamvu abaturage kimwe n’ibigo bihurirwaho n’abantu benshi basabwa gushyira ibyuma birinda inkuba ku nyubako zabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|