Rusizi: Imodoka yagonze umukecuru

Nubwo abatwara ibinyabiziga basabwa kwitwararika muri iki cyumweru cyo kurwanya impanuka, kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012 ahagana saa sita n’igice imodoka ya FUSO yagonze umukecuru mu mujyi w’akarere ka Rusizi rwagati imituritsa ukuguru mu buryo bukabije.

Bamwe mu baturage babonye iyo mpanuka batangaza ko uwo mushoferi witwa Elie yagonze uwo mukecuru muburyo butumvikana kuko ngo yari ahagaze ahita amwurira.

Ubwo byabaga abaturage bavugije induru uwo mushoferi ahita ata imodoka ye ariruka kugeza ubu umukecuru wagonzwe ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Gihundwe. Ibyo byabaye hashize umwanya muto abapolisi bari gutanga amabwiriza yo kwitwararika ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

Abantu bahise bahurura baza kureba ibibaye.
Abantu bahise bahurura baza kureba ibibaye.

Imodoka ya FUSO yagonze umukecuru ifite ikirango cy’ibinyabiziga byo mu Rwanda RAB 521H yahise afatwa na police mu gihe nyirayo ataraboneka kugirango aze kwisobanura.

Ubwo iyo mpanuka yabaga mu murenge wa Kamembe abaturage batangaje ko muri uwo mujyi zidasiba kugonga abanyamaguru gusa ngo bakeka ko abashoferi b’iki gihe badafite ubumenyi buhagije bikaba ariyo ntandaro y’izo mpanuka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka