Rusizi: Barashishikarizwa kwicungira umutekano

Abaturege bo mu murenge wa Gikunmdamvura mu karere ka Rusizi barashishikarizwa kwicungira umutekano kandi bagaharanira kurwanya urugomo n’ubuharike bikihaboneka.

Ibiganiro byatangiwe mu nama y’umutekano yaguye y’umutekano yo kuwa 11/12/2012, byibanze cyane ku mutekano aho ngo bigaragara ko umurenge wa Gikundamvura uza mu mirenge y’akarere ka Rusizi igaragaramo ibyaha by’urugomo bikabije.

Umuyobozi wa Polisi mu mirenge icyenda y’akarere ka Rusizi irimo na Gikundamvura, AIP Mukagasana Grace n’umuyobozi w’ingabo Lt. Col. Masumbuko bose bashishikarije abo baturage kureka ibibatera ibyo byaha, ahubwo bagaharanira kwicungira umutekano.

Aba bayobozi ariko baranabahumuriza bavuga ko umutekano uhari usesuye ariko kandi babibutsa ko nibaguma mu makosa nk’ayo umwanzi ashobora kubinjirana bityo babasaba gukaza amarondo.

Abayobozi bashishikarije abaturage kuba maso kubirebana n'umutekano.
Abayobozi bashishikarije abaturage kuba maso kubirebana n’umutekano.

Lt. Col. Masumbuko ati “aho muca mwambutsa za chef waragi ni naho umucengezi azanyura, niyo mpamvu rero izo nzira mugomba kuzireka mugaca inzira zemewe, ariko ntibibateshe umutwe kuko u Rwanda dufite umutekano usesuye dukunda amahoro tuyifuriza n’abaturanyi bacu ariko abashaka kuyahungabanya nabo tuzahangana nabo”.

Nk’uko bishimangirwa n’abatuye umurenge wa Gikundamvura ngo ibyaha bihaboneka akenshi bitizwa umurindi n’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano, ibiyobyabwenge, ubuharike ndetse n’abantu bakoresha ibirara. Gusa aba baturage bafashe umwanzuro wo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirinda uwabameneramo.

Nk’uko umugaba w’ingabo yabivuze, Umwe muri abo baturage yagize ati “Natwe guhera uyu munsi nta muntu washaka guhungabanya umutekano wacu ngo amare n’umunota umwe hano iwacu muri Gikundamvura, tuzabigeraho dufatnije na mwe abayobozi bacu”.

Abaturage ba Gikundamvura biyemeje ko ntawe uzabameneramo ngo ahungabanye umutekano.
Abaturage ba Gikundamvura biyemeje ko ntawe uzabameneramo ngo ahungabanye umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye aba abaturage kurushaho kubaka no kubungabunga ibyo bamaze kugeraho mu iterambere, kandi bagashyiraho igitabo kimenyekanisha ishusho y’abaturage batuye muri buri mudugudu. Ibyo ngo bizabafasha guhangana n’abahungabanya umutekano.

Umurenge wa Gikundamvura uhana imbibe n’igihugu cy’u Burundi ufite abaturage bagera ku 17,800 batuye mu tugari 3 n’imidugudu mirongo30.

Iyi nama y’umutekano ije mu rwego rwo kubahumuriza hagendewe ku bivugwa mu tundi turere duturiye imipaka y’u Rwanda ko hari abacengezi bamaze iminsi bashaka kwinjira mu gihugu babasaba kugenzura imipaka yabo neza bafatanije n’inzego z’umutekano.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka