Rusizi: Ari mu maboko ya Police akekwaho gufata umwana ku ngufu
Pascal Nkurunziza w’imyaka 27, afungiye kuri station ya Polisi ya kamembe akekwaho gufata umwana w’imyaka 13 ku ngufu, ariko nyirubwite akabihakana n’ubwo abishinjwa n’abaturanyi be bamufashe.
Nkurunziza wo mu murenge wa Kamembe, umudugudu wa Mahoro, yafashwe n’abaturanyi b’iwabo b’uwo mwana bavuga ko basanze amaze kumusambanya bahita bamujyana kuri Police ari nabwo yahise atabwa muri yombi.
Mu gihe yabazwaga ibyamubayeho kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012, uwo mwana uvugwaho gufatwa ku ngufu, yasaga n’ufite igihunga ntabisobanure neza.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hagitegerejwe igisubizo cyo kwa muganga kugira ngo bemeze cyangwa bahakane ko uwo musore yaba yarafashe ku ngufu uwo mwana.
Nkurunziza we akomeje gutsemba ko atigeze afata ku ngufu uwo mwana kuko atigeze anamukoraho, ahubwo agasanga aria bantu bashaka kumwambika igisebo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mwanditse ngo hategerejwe ibisubizo byo kwa muganga kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mwana yafashwe na NKURUNZIZA, kwa muganga bafite ubuhe bubasha n’ubushobozi bwo kumenya uwafashe umuntu?Nkeka ko ahubwo icyo bashobora kugaragaza ari ukwemeza ko uwo mwana yasambanyijwe ariko ntibashobora kwemeza uwamusambanyije kuko nkeka ko atari nabyo baba basabwe.
Kigalitoday ndabemera kandi mbashimira ko mutugezaho amakuru y’ahantu abandi batagera ndavuga uburyo mugerageza kujagajaga hose mu gihugu nta mususu.
Maze igihe mbakurikirana mwe nasanze wagira ngo mubera hose icyarimwe.
reka mbashimire cyaneeee kuko mwe muzi amategeko ntamuntu utaramwa nicyaha mumategeko bashyira isura ye kukinyamakuru kuko hari uburenganzirabwe buba buhatakariye ndetse harinibyo ahomba mwe ntabwo mwabikoze nabagenzi banyu IGIHE.com
bashishyiraho amaphoto yabakekwaho ibyaha bitarabahama sibyiza