Rusizi: Abaturage b’akagari ka Kamashangi barashimirwa uburyo bafatanye umucengezi imbunda

Kuwa 01/06/2013, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe inzego z’umutekano zarabutswe umugabo wikoreye igikapu zimukekaho kuba yahungabanya umutekano dore ko aribwo bwa mbere bari bamubonye bashatse kumuhagarika kugirango bamubaze uwo ariwe ahita ajugunya igikapu yari afite ariruka.

Uyu mugabo witwa Bakunzibake Emmanuel w’imyaka 37 nyuma yo guhunga inzego z’umutekano abaturage bari bari hafi aho hamwe n’inzego z’umutekano bamwirutseho bamanuka imisozi bazamuka indi ariko icyo gihe induru yari yose ku baturage b’akagari ka Kamashangi biruka kuri uwo mucengezi nyuma y’umwanya utari muto yaguwe gitumo ubwo yari amaze kuruha abaturage baramufata bafatanyije n’ingabo z’igihugu.

Uyu mugabo yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa ESMG iriho magazine imwe ijyamo amasasu 20 n’amafaranga yakera yo kubwa Habyarimana inoti eshatu z’igihumbi, uyu mugabo ufatwa yashikirijwe inzego z’umutekano ubu akaba ari mu maboko yazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yashimiye byimazeyo aba baturage b’akagari ka Kamashangi ubwitange bagize mu gufatanya n’inzego z’umutekano bagafata uyu mugabo ukekwaho kuba yari afite gahunda yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere yabasabye gukomeza gukunda igihugu cyabo no kucyitangira cyane cyane bakirindira umutekano.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomerezaho Ba Nyarurusizi, abaturage twese turi maso, ntiwapfa ktumeneramo ngo aduteshe aho twari tugeze twisanira,twubaka bushya igihugu cyacu. Twarakaniye, umenya bariya batazi ibyo barimo ngo baracengera!

Sano yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka