Rusizi: Abarundi bakora taxi-voiture ntibishimiye ko bahagaritswe kuzana abagenzi mu Rwanda

Nyuma yo gufata icyemezo ko nta modoka ikora taxi-voiture izongera kuzana abagenzi mu Rwanda kubera ko hari Abanyarwanda babyihisha inyuma bagakwepa imisoro, Abarundi bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu karere ka Rusizi ntibishimiye icyo cyemezo.

Komiseri mukuru wa polisi muri komine ya Cyibitoki, Ntibibogora Jerome, yatangaje ko ngo batunguwe no kumva u Rwanda ruhagaritse Abarundi bakora umurimo wo gutwara abantu babazana mu Rwanda, aha avuga ko atariwo muti w’ikibazo kuko ngo byarushijejeho kuba bibi ku ruhande rw’Abarundi.

Mu nama yatanze yavuze ko abakora uwo mwuga bagomba guhuzwa n’ubuyobozi nta bahejwe bakabumvikanisha kuko abashoferi b’Abarundi nabo ngo bafite ngahunda yo guhagarika imodoka z’u Rwanda zijya mu Burundi.

Hari Abanyarwanda bafata imodoka zabo bakazishyiraho ibirango by'i Burundi mu rwego rwo gukwepa imisoro.
Hari Abanyarwanda bafata imodoka zabo bakazishyiraho ibirango by’i Burundi mu rwego rwo gukwepa imisoro.

Iki kibazo kimaze igihe cyaturutse ku modoka z’ifite ibirango by’u Burundi zizana abantu zibakuye i Burundi zikongera zigasubizayo abandi bigatuma akazi k’abakora uwo mwuga mu Rwanda gapfa.

Byaje gukomera ubwo Abanyarwanda benshi baguze imodoka z’indundi bakazikoresha ziriho ibirango by’u Burundi bikitwako ari iz’Abarundi kandi ari Abanyarwanda bo mu Bugarama bigatuma badasorera mu Rwanda kuko Abarundi basorera iwabo.

Mu gucukumbura iki kibazo abashoferi bo mu Rwanda bavuga ko aba Barundi bivanzemo Abanyarwanda badafite ibyangombwa byuzuye byo gukorera mu Rwanda nyamara kandi bo n go bagaragaza ko babifite kuko ngo bafite koperative kandi yemewe n’amategeko y’u Rwanda nkuko bitangazwa na Musitanteri wa Komine Rugombo, Madamu Kaderi Beatrice.

Aha avuga ko iki kibazo kibahangayikishije cyane kuko ngo bitumvikana ukuntu Abarundi batwara ibinyabiziga bahagarikwa kandi bafite ibyangombwa.

Gusa ku mpande z’ibihugu byombi hafashwe umwanzuro wo kuzagaruka kuri icyo kibazo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar hamwe n’abayobozi batandukanye barimo ba Musitanteri batatu bo muri za komine Mabayi, Mugina na Rugombo, bavuze ko ngo kirimo amacenga.

Abayobozi ku mpande z'ibihugu byombi bari kwiga ku kibazo cy'imodoka z'indundi ziza gukorera mu Rwanda.
Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bari kwiga ku kibazo cy’imodoka z’indundi ziza gukorera mu Rwanda.

Aha ariko kandi ngo Abanyarwanda baguze imodoka z’indundu bakazambika ibirango b’uburundi kugirango bakwepe imisoro ngo ntibazihanganirwa kuko ubwo ari ubujura bukabije baba bari gukora.

Mu nama yabaye tariki 25/05/2013, komiseri mukuru wungirije wa RRA akaba na komiseri wa za gasutamo, Richard Tusabe, yari yasabye ko nta modoka ikora umurimo wo gutwara abantu (taxi-voiture) ifite ikirango cy’u Burundi izongera gukorera uwo murimo ku butaka bw’u Rwanda.

Hemejwe ko abo ku ruhande rw’u Burundi bazajya bagarukira ku mupaka hanyuma abambutse baza mu Rwanda bagakoresha imodoka zo mu Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka