Rulindo: Ikamyo yakoze impanuka ariko nta wapfuye

Ikamyo yari itwaye ifu y’ibigori iyijyanye i Bukavu muri Kongo iturutse muri Tanzaniya yakoze impanuka mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 11/11/2012 mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo abantu babiri barimo barakomereka byoroheje.

Ikamyo yaguye yubamye.
Ikamyo yaguye yubamye.

Iyi modoka ifite plake T517 yari itwawe n’uwitwa Khatibu Alli ari kumwe n’umutandiboyi witwa Machezi Martin bose bakaba ari Abanyekongo. Tandiboyi yahise akorerwa ubutabazi bwihuta abasha gukurwamo bitagoranye ariko umushoferi yari yafashwe n’ibyuma by’imbere mu modoka.

Shoferi yari yafashwe n'ibyuma yananiwe kuva mu modoka.
Shoferi yari yafashwe n’ibyuma yananiwe kuva mu modoka.

Abatuye uyu murenge, abayobozi, Polisi ndetse n’ingabo bose bari bafatanije ubutabazi bashakisha icyashoboka cyose kugira ngo uyu muntu wari wahezemo abashe gukurwamo. Ubutabazi bwabashije kumukuramo nyuma y’amasaha atatu akiri muri iki kimodoka.

Umushoferi w’iyi modoka wavutse mu mwaka w’1980 yavuze ko yari yayobye inzira kuko ari inshuro ya mbere yari anyuze muri uwo muhanda.

Yabashije kuvamo nyuma y'amasaha atatu.
Yabashije kuvamo nyuma y’amasaha atatu.

Yagize ati “naje ngeze ahantu hari station haparitse ibikamyo byinshi, mbajije niba uyu muhanda ndimo ari wo uri bungenze Bukavu, bambwira ko nayobye ko nagombaga guca ahitwa Gitarama. Ubwo mpita nkata, ngeze mu nzira mbura feri, nicyo cyatumye ita umuhanda turagwa”.

Nubwo uyu mushoferi avuga ko yabajije ageze ahantu hari station, abari aho basanze ashobora kuba yavugaga kuri Nyirangarama, ahubwo ari uko atari ahazi.

Abaganga, Polisi n'abaturage bose batabaye.
Abaganga, Polisi n’abaturage bose batabaye.

Umuyobozi w’umurenge wa Shyorongi, Nkunzigoma Sebagabo Zazou, aho iyi mpanuka yabereye, yashimiye abaturage, ingabo na Polisi uburyo bagaragaje umutima mwiza batabara.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka