Ruhango: Yatawe muri yombi atetse kanyanga afatanwa na gerenade

Protegene Siborurema utuye mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, afungiye kuri Polisi ya Ruhango guhera tariki 26/04/2013 nyuma yo gufatwa atetse kanyanga ndetse anafite gerenade yo Totase.

Amakuru y’uko Siborurema ateka kanyanga yatanzwe n’abaturage ngo batungiye agatoki Polise ko kanyanga icuruzwa mu gasanteri ka Mbuye no mu duce tw’aho hafi ariwe uyenga.

Siborurema ukora inzoga ya kanyanga wanafatanywe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.
Siborurema ukora inzoga ya kanyanga wanafatanywe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.

Police yaje kumutungura imugwa gitumo mu rwengero rwe kuri uyu wa gatanu basanga afite litiro 25 za kanyanga yari ategereje umuguzi.

Bakomeje kumusaka baza kumusangana grenade, banamusanganye ibidomoro yifashishaga mu ruganda rwe, akaba yiyemerera ibyo yakoraga na grenade basanze iwe nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano.

Supt. aDrius Kalisa uhagarariye polisi mu karere ka Ruhango, yasabye abaturage gukomeza kubatungira agatoki ahari bene nkuwo kuko ngo aribo bari kwica urubyiruko rw’u Rwanda kubera ibyo biyobyabwenge.

Kalisa yibukije abaturage kuba ufite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ari icyaha gihanirwa, ariko iyo uyizanye ku bushake bwawe ntawukwakura.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka