Ruhango: Umujura yafashwe acukura inzu y’umusirikare

Kabayiza Jerome ukomoka mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gucukura inzu y’umusirikare witwa Lt Felix wo mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.

Kabayiza yatawe muri yombi n’abaturanyi b’uyu musirikare tariki 15/07/2012 saa cyenda z’ijoro bahita bamushykiriza inzego z’umutekano mu murenge wa Ruhango.

Uhagarariye inkeragutabara ku rwego rw’umurenge wa Ruhango, avuga ko yagiye kubona akabona abaturage bafashe uyu mujura bamumuzaniye akaba ashimira igikorwa cyiza abaturage bakoze.

Akimara gushyikirizwa Kabayiza, uhagarariye Inkeragutabara nawe yahise amushyikiriza urwego rwa polisi ari narwo rumufite kugeza ubu.

Kabayiza avuga ko yari afite gahunda yo kwinjira muri salon y’iyi nzu agatwara ibikoresho birimo amaterevisiyo n’ibindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka