Ruhango: Umuhungu we bamuhinduye umugabo ku myaka 6 gusa

Nsekanabo Cyprian w’imyaka 50 aravuga ko ababajwe n’ubusambanyi bwakorewe umuhungu we w’imyaka 6 y’amavuko. Ibi byagaragajwe n’isuzuma ryakorewe uyu mwana tariki 26/07/2012 n’ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu karere ka Ruhango.

Nsekanabo utuye mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya gusuzumisha umwana we nyuma yo kumenya amakuru y’uko umuhungu we yasambanyijwe n’abakobwa batatu harimo na mushiki we.

Agira ati “nagiye kumva numva abantu bajurajura ngo umwana wawe yakoreshejwe impibonano mpuzabitsina ku gahato”.

Nsekanabo akimara kubyumva yahise yihererana umuhungu we amubaza neza, ariko umwana aranga avuga ko bamubujije kubivuga ngo nabivuga bazamukubita.

Ise yamushukishije utuntu twinshi amwizeza ibitangaza azamukorera umwana agezaho aremera amubwiza ukuri.

Uyu mwana avuga ko yasambanyijwe n’umukobwa witwa Tanaziya uri mu kigero cy’imyaka 20 baturanye hamwe n’undi witwa Nzabayo tariki 20/07/2012.

Agira ati “nyine twari dutetse amateke iwabo wa Tanaziya, hanyuma Tanasiya atuma abana twari kumwe arangije arakinga hanyuma arambwira ngo nimbanze mbikorere Nzabayo aragarama arambwira ngo nimujye hejuru hanyuma na Tanasiya akamfata akanshyira hejuru ye nkababwira ngo ndi kubabara bakanga kundekura”.

Nyuma mushiki w’uyu mwana yarahageze barakingura ariko asanga musaza we arimo kurira. Tanasiya yahise ategeka uyu muhungu gusambanya mushiki we kugira ngo atazabavamo akabarega aba asambanye n’abakobwa batatu umunsi umwe.

Ise akimara kumenya amahano yabaye ku mwana we yamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kibingo, umuganga wamusuzumye yamubwiye ko umwana we yabaye umugabo cyera.

Ikigo nderabuzima cya Kibingo cyahise cyohereza uyu mugabo mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo akorerwe isuzumwa ryimbitse. Ibitaro bya Kabgayi byasabye uyu mugabo kuzana inyandiko ya polisi igaragaza ko umwana we yasambanyijwe kugira ngo basuzume uyu mwana we.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

arko aja gusambana nico kibondo hari habuze abasore bangana nabo bobikorana.....

nshimiyimana justin yanditse ku itariki ya: 12-08-2012  →  Musubize

MBEGA AMAHANO

AKAGA yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ni akumiro! Erega ni ugusenga n’aho ibyo muri iyi minsi byo ni hatari! Ubwo se abo bakobwa baratekereza iki koko? Ubuyobozi bubahane by’intangarugero. Ababyeyi rero namwe nimureke dukanguke twirerere abana bacu naho ubundi barabatumaraho. Umva nawe ngo yari yagiye iwabo sinzi ibiki? Yari yajyanye yo na nde? Yoherejwe nande? N’abana tubace ku ngeso yo kuzerera. Ababyeyi namwe nimukika imirimo mujye muganiriza abana banyu wasanga iyo aza kuba yarabwiwe ko hari abakobwa bajya bahemukira abana aba yarabagendeye kure ntanajyeyo ariko akenshi twanga kubibabwira ngo haracyari kare nyamara satani yashinyitse amenyo mushatse mwareka natwe tukaba maso

Puchu yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

ahaaaa!!!! Abo nibabandi babenga abasore ngo batinya inda z’indaro dore ko condom bayitinya ngo yabaheramo!

haen cedro yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

none se mwo kabyaramwe akana k’imyaka 6 ubwo si ukugahemukira no kukagondoza ?! aha birababaje kabisa abo bangavu babasuzume barebe ko nta burwayi bwo mu mutwe bafite.

Ntukabumwe Alestude yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Noneho iri si ishyano bahu??turamenya twerekeza he koko?

yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

abantu nkabo nukujya bahantwa bimwe byu urugero kuburyo hatazongera nuzongera kubitekereza yewe mwana ihangana sha.

cathy yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

ibi ni ibiki? koko? bashatse abagabo babo?
birababaje Pe!

stevens yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

ikigaragara nuko iyisi irimo guta uwiteka pe udatinye ikibi nta tinya n Imana?

porette yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka