Ruhango: Umugore yafatiye mu cyuho umugabo we asambana n’undi mugore

Habakubaho w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’umugore we w’isezerano Mukamana w’imyaka 29 asambana n’undi mugore Ahishakiye Adelphine w’imyaka 33 tariki 03/01/2013.

Mukamana yataye muri yombi umugabo we nyuma yo kumenya ko arimo gusambana na Ahishakiye mu mudugudu wa Gakurazo, akagari ka Musenyi , umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, aba bakekwaho icyi cyaha cy’ubusambanyi bakaba bafungiye kuri station ya polisi Byimana; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie.

Amakuru dukesha abazi aba bantu, bavuga ko Habakubaho akora akazi ko gucungu umutekano mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, naho Ahishakiye we akaba yari Inkeragutabara mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango ari naho bafatiwe.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa nabwo umugore afashe umugabo we nawe asambana n’undi mugore.

Tariki 28/12/2012, umugore witwa Ayinkamiye Alphonsine yafashe umugabo we Usabyimana Viateur asambana na Ugiriwabo Charlotte mu mudugudu wa Rusororo, akagari ka Kirengeli, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubwo se bafungiwe iki? Kurongora umugore utamufashe kungufu cg ngo abe ari umwana ikosa riri he? Konaho nasomye mumategeko nsezerana ko ninca inyuma umugore wanjye nzafungwa. Abab bantu bararengana, kereka wenda niba basambaniraga kugasozi

Ubwo se yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Uyu Byamana ntakwiye gufungwa kuko yari yatewe iwe,ariwowe nk’umunyamategeko iyo umwanzi yaje gusenya iwawe wabigenza ute?self denfence iremewe mu mategeko mpuzamahanga.

Joseph yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Aba bantu bari bamenyeranye, ntawamenya n’igihe batangiriye gukundana dore ko bakora cyangwa bakoze akazi gasa. uyu mugore narenganurwe atane n’umusambanyi babone uko bazajya bishimisha mu mutekano, naho ubundi nareba nabi bazamurasa da!!!!!!!!!

sehene yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka