Ruhango: Nta mukozi wa EWSA uzakingirwa ikibaba yibye insinga

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA) buravuga ko butazigera bukingira ikibaba umukozi wayo uzafatwa yibye insinga z’amashanyarazi.

Ibi ubuyobozi bubivuze mu gihe abaturage bakomeje gutunga agatoki abakozi ba EWSA kuba aribo bagira urahare mu iyibwa ry’insinga z’amashanyarazi rimaze iminsi rikorerwa mu karere ka Ruhango.

Abaturage bavuga ko abakozi ba EWSA aribo bashobora kuba biba izi nsinga. Umwe muri bo yagize ati “impamvu tubakeka, n’uko aribo baba barakoze uyu muriro ndetse bakaba bakanamenya gucungana n’uko ugiye bagahita bazitwara”.

Mukwega Jonas, umuyobozi wa EWSA mu karere ka Ruhango, yateye utwatsi ibivugwa n’abaturage, avuga ko nta mukozi wa EWSA wajya muri ibi bikorwa icyakora ngo uwo bazafata ngo ntazakingirwa ikibaba azahitwa ahanwa nk’undi wese wafatwa.

Mukwega Jonas umuyobozi w'ishami rya EWSA mu Ruhango, avuga ko nta mukozi wabo wakwiba insinga.
Mukwega Jonas umuyobozi w’ishami rya EWSA mu Ruhango, avuga ko nta mukozi wabo wakwiba insinga.

Yagize ati “simbihamya ko abiba insinga ari abakozi bacu, urabizi hano hanze hari abatekinisiye benshi kandi bakeneye kubaho, wasanga aribo bakora ibyo, gusa n’uwacu uzafatwa tuzamuhana”.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwikorera amarondo kugira ngo bahangane n’abakomeje gukora ubujura bwo kubiba insinga, ndetse anavuga ko ahantu hazajya hibwa urutsinga abahatuye ngo bazajya barwigurira mu gihe ubundi ari EWSA yazitangaga. Ngo babikomeje byaba ari uguhombya Leta.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka