Ruhango: Hatoraguwe imbunda yo bwoko bwa SMG
Imbunda yo mu bwoko bwa SMG (Semugi) ifite nomero 0623 yatoraguwe n’umuhinzi Nyandwi Theogene w’imyaka 44 igihe yarimo gukura amateke tariki 29/12/2012 mu gishanga cy’Umuhama mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Nyandwi avuga ko igihe yarimo gukura aya mateke, ngo yagiye kubona abona iyi mbunda yaratabwe mu mucanga uharunze.
Bigaragara ko iyi mbunda yari imaze nk’igihe cy’amezi atanu ihatabwe, kuko yari isizwe amavuta ya grisse; nk’uko bitangazwa n’ababonye iyi mbunda igitabururwa aho yari itabye.
Chief Supt. Hubert Gashagaza umujyenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko abantu batari bakwiriye gushyira ahagaragara intwaro muri ubu buryo, kuko ngo igihe ugiye ukayitaba ahantu, ishobora gutabururwa n’umugizi wa nabi akayikoresha ibintu bitari byiza.
Chief Supt. Gashagaza asaba abantu bagitunze umbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ko bazitanga mu buryo bukwiye kuko ntawabakurikirana kuko batanze intwaro.
Ikindi uyu muvugizi yagarutseho, ngo ni uko abantu bakwiye gutandukanya imbunda n’ibisasu, kuko imbunda zo ziba zifite ubumara bwinshi ku buryo igihe ugiye ukayita aho wiboneye, bishobora guteza ibindi bibazo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|