Ruhango: Abakirisitu bane ba UEBR bafunzwe bakurikiranyweho imyigaragambyo itemewe

Ntivuguruzwa Jedeo, Ntaganzwa Furbel, Siborurema Japhet na Nzakizwanimana Oswald bo mu itorero Union dese Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR), bafungiye kuri station ya polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango bakurikiranyweho kwigaragambya mu rususengero bakabuza pasiteri kwigisha no kubatiza.

Iki gikorwa cyakozwe ku munsi wa Pasika tariki 31/03/2013 ubwo abakirisitu bari baje gusenga muri paruwasi ya Mukoma baniteguye ko hari bubeho umubatizo.

Mu gihe cya mu gitondo Pasiteri wa paruwasi ya Mukoma, Nkomeje Viateur, yafataga ijambo atangiye kwigisha abakirisitu, aba bafunze bahise bahaguruka bambura pasiteri mikoro batangira kuvuga ko batifuza pasiteri wabo bagasaba ko bahabwa undi kuko ngo uwo bafite ubu batamushaka.

Ikibazo cyo muri iri torero paruwasi Mukoma yubatse mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, cyagaragaye tariki 03/03/2013 ubwo abarimu batatu babuzaga nabwo uyu mu pasiteri kuyobora imihango y’iteraniro.

Aba barimu nabo uko ari batatu: Sekamana Jean Damascene, Mbaruko Jean Pierre na Sebazungu Viateur nabo tariki 14/03/2013 bamenyeshejwe ko batagomba gusubira imbere y’abakirisitu, ngo keretse babanje kwandika basaba imbabazi ndetse bakanazisabira imbere y’abakirisitu ba paruwasi.

Gusa ubwo igikorwa cyo guhagarika pasiteri Nkomeje ku murimo y’itorero ku munsi wa Pasika, polisi yahise iza itwara abari bateguye ibi bikorwa by’imyigaragambyo.

Polisi ikimara gutwara aba bakirisitu bane, abandi nabo basaga nk’aho bari inyuma y’iki gikorwa, bashatse guteza akavuyo bavuga ko polisi igomba gufungura bagenzi babo bitaba ibyo bakabafunga bose.

Abakirisitu ba UEBR paruwasi Mukoma, pasika bayijihije bari mu myigaragambyo.
Abakirisitu ba UEBR paruwasi Mukoma, pasika bayijihije bari mu myigaragambyo.

Abakurikiranira hafi iby’iri torero, bavuga ko ibibazo birimo kuvukamo ahanini bishingiye ku ba pasiteri bamwe bavuye muri iri torero bagashinga irindi ryitwa SEIRA COMMUNITY CHURCH riri hafi y’irya UEBR.

Utungwa agatoki cyane akaba ari umupasiteri witwa Rwamakuba Celestin ari nawe uhagarariye itorero SEIRA COMMUNITY CHURCH mu Ruhango.

Bivugwa ko itorero rya SEIRA COMMUNITY CHURCH rifite umugambi wo guhirika ubuyobozi bwa UEBR nyuma akaba aribwo busubira kuyobora itorero rya UEBR Mukoma.

Gusa ibi pasiteri Rwamakuba abihakana yivuye inyuma, akavuga ko iri torero ryifitiye ibibazo byaryo bidakwiye guhakirwa muri SEIRA COMMUNITY CHURCH.

Rutayigirwa Dennis uhagarariye itorero UEBR imbere y’amategeko ku rwego ry’igihugu, avuga ko ibi byose birimo gukorwa ari ukwica amategeko agenga itorero ndetse n’ay’igihugu, ngo kuko ubundi bivugwa ko iyo umukirisitu atishimiye itorero arimo, afite uburenganzira bwo kujya mu rindi ashatse atabanje guteza akavuyo.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bakirisitu, ubuyobozi buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’iri torero, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Mutabazi Patrick.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubuturashima imana yadukoreye ibikomeye tutarigushobora

uwimana claude yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Imana itabare amadini yo muri uyu murenge kuko mbona hari nahandi bitameze neza.

HISHAMUNDA Laurent yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Imana ikwiye kugenderera amadini yiki gihe kuko bigaragara bko ari ikibazo kitoroshye habe namba.

Manasseh yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka