Rubavu: Polisi yashoboye kugaruza telefoni zirenga 700 zari zibwe

Polisi yo mu karere ka Rubavu yashoboye kugaruza telefoni z’uwitwa Baba Ushindi zari zatwawe n’uwitwa Hassan Sibomana taliki 22/05/2013 nyuma y’uko mu mujyi wa Goma humvikanye umutekano mucye.

Baba Ushindi ni Umunyekongo wari usanzwe ajya kurangura i Kigali telefoni akaziha Hassan ngo azimwambukirize yari yazimuhaye taliki 22/05/2013, ariko kubera umutekano mucye wari Goma amusaba ko yaba aretse kuzambutsa.

Hassan avuga ko yahise aya makarito 10 kuyajyana mu rugo ariko agezeyo ahura n’uwitwa Bahati wamwumvishije ko bazigurisha.

Hassan avuga ko inama yahise atangira kuyishyira mu bikorwa ashakisha abaguzi harimo uwitwa Fabien waguze izi 75 zaje gutabwa muri yombi na Polisi, naho izindi 49 Bahati n’ubu waburiwe irengero arazitwara.

Ibyafashwe Polisi yashoboye kubikusanya, Hassana akaba avuga ko yahemukiye uwo bari basanzwe bakorana kuburyo ashoboye no kurekurwa yajya gushaka Bahati akagarura Telefoni yatwaye.

Hassan Sibomana ufungiye kuri Polisi mu karere ka Rubavu, avuga ko yatewe n’amashitani agatuma yiba uwo bari bamaranye imyaka umunani, akaba yemera n’icyaha akagisabira imbabazi.

Avuga ko umubare wa telefoni yibye atawuzi kuko yafashwe amaze kugurisha 75 ziyongeraho 49 uwitwa Bahati wamugiriye inama yo kuzigurisha yajyanye.

Hassan avuga ko izi 124 zari mu ikarito imwe, ayandi makarito yari atarayafungura ubwo yatabwaga muri yombi taliki 26/05/2013, akavuga ko no mu yandi makarito harimo amatelefoni menshi n’ibikoresho byazo kuburyo zirenga 700.

Kubwe Hassan ngo yafashwe nyuma y’iminsi micye atangiye igikorwa cyo kuzigurisha, telefoni yari yibye ziri mu bwoko bwa Techno.

Ubusanzwe mu karere ka Rubavu hari abakora ubwikorezi bakoresheje amagare akoze nk’imodoka akikorera ibintu byinshi, abafite aya magare bahabwa akazi ko gutwara ibicuruzwa babivana Gisenyi babijyana Goma kuruta uko hakoreshwa imodoka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka