Rubavu: Barindwi batawe muri yombi mu gukorera impushya z’ibinyabiziga
Abantu barindwi bafungiye kuri station ya Polisi ya Rubavu bakurikiranyweho ibikorwa byo gukopera ibizami by’impushya z’ibinyabiziga mu manyanga taliki 21/05/2013. Abacyekwa bagishakishwa ni 48.
Bamwe mu bafashwe bavuga bari batanze ikiraka cy’abagomba kubakorera ikizami cyo gukorera uruhushya rw’agateganyo rw’abatwara ibinyabiziga. Nyuma yo kumva ko hari abari gufatwa bakorera abandi bakaba barabihagaritse ariko abahawe ikiraka ntibabihagarika.
Ubuvugizi bwa Polisi buvuga ko kugira ngo bimenyekane byatewe n’ikizami cyafotowe n’umwe mu bigisha abatwara ibinyabiza wo mu ishuri rya Gisenyi Driving School akagihereza abari baje gukorera impushya z’agateganyo.
Polisi y’igihugu ivuga ko amayeri yo gukopera ibizami byo gukorera impushya agenda agaragaza ubuhanga kandi arimo avumburwa, ubuyobozi bwa polisi bukaburira ababikora ko bahanwa n’amategeko kuva ku myaka itanu kugera 7 hageretseho na amande.
Mu gihe hamwe byari byagaragaye ko abantu baza gukorera abandi, mu karere ka Rubavu ho hagaragaye abasohokana ikizami bakagikora bagafotoza bakoresheje scanner bakakizanira abandi bagafatirwa ku nimero ziranga ikizami.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|