Rubavu: Afungiye kuri Polisi azira gufatanya n’abadayimoni gutera amabuye abamurera

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 afungiye kuri station ya Polisi mu mujyi wa Gisenyi azira kuba agira uruhare mu gutera amabuye abamurera.

Abamurera bavuga ko bamufashe ari ipfubyi ari umwana mwiza bakaba bamumaranye amezi ariko ikibazo ngo ni amadayiboni amutera akamutegeka gutera amabuye aho aba kugira ngo bamwirukane.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko ibikorwa byo gutera amabuye ku bamurera byari bimaze ibyumweru bibili yabigizemo uruhare kugeza taliki 04/06/2013 ubwo yafatwaga akagezwa kuri Polisi n’abamurera.

Ngo nubwo atagaragara atera aya mabuye, uyu mwana avuga ko afatanya na nyirasenge witabye Imana umutegeka kuyatera. Impamvu abimutegeka ngo ni ukugira ngo atazagira aho aba afite amahoro, kuko n’aho yabanje batandukanye kubera iki kibazo abadayimoni bamuteza.

Uyu mwana w’umukobwa avuka mu karere ka Huye, yabuze nyina amubyaraga arerwa na nyirasenge nawe waje kwitaba Imana, umwana akavuga ko inkomoko yo ku mutegeka gukora ibikorwa bimubuza amahoro ari ukumuhima ngo kuko nyirasenge atumvikanaga na nyina umubyara.

Kigali Today ivugana n’abarera uwo mwana ubwo bari baje kuri Polisi gusaba ko bamutahana bakamujyana mu byumba by’amasengesho aho ku mufunga kuko nawe abikoreshwa, batangaje ko baje gusaba inzego z’umutekano kubasubiza uyu mwana kuko icyaha agikoreshwa.

Umurera yagize ati: “twamuzanye kuko ikibazo cyo guterwa amabuye cyari cyarahungabanyije umutekano, dusabwa ko uyatera nafatwa azagezwa ku buyobozi, uyu mwana turamukunda, ntitwifuza ko afungwa ahubwo tumujyane asengerwe akire, ari ugufunga hafungwa abamutegeka kubikora”.

Umugore n’umugabo n’agahinda kenshi, bavuga ko uyu mwana bamukunda kandi batifuza ko yagirirwa nabi, bakavuga ko badashobora kumwirukana kubera ibi bibazo afite ahubwo ngo niwo mwanya wo kumwitaho no kumufasha nubwo bamufashe batazi ko agira iki kibazo ngo ntibyatuma bamwanga kuko ntawundi muryango afite.

Kuri Polisi ya Gisenyi aho uyu mwana afungiye, abapolisi bavuga ko nta mpamvu yo kumufunga gusa, ibyabaye byari ukugira ngo hagaragazwe ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cyo gutera amabuye hakorwa irondo bakabura uyatera kandi amabuye bakayabona kugera aho n’inzego z’umutekano zakoze uburinzi ntizishobore kubona uyatera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese igitekerezo cyajye muracyakigaho. Not serious

K yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ntimushakire umuti ahandi uretse mu Mana i beg you! Nasabaga ko na Leta ahubwo yazabikoraho ubushakashatsi uburwayi nkaburiya simvuze ko butajya butwarwa mubitaro byabigenewe ariko twe twabonye ko imbere yImana bishoboka kandi bigashoboka burundi. Umuntu agaca ukubiri nIndera. Ese mwamunyarukije Ikigali mugashaka umuntu witwa Pastor Mary wo muntama za Yesu akamurambikaho ibiganza maze Imana igakora umurimo wayo. Cg mugashaka nabandi bakozi b`Imana bafite imbaraga ziva ku Mana atari izabo. Icyo mvugiye Pastor Mary nuko jye nabonye Imana imikoresha ibitangaza. Nubwo ntabimusabye kambahe nomero ze kimwe nabo bafatanyije umurimo ariko uwo mwana ntaheranwe nagahinda kabavuye mumibiri arabanyabyaha. Kandi twese dufatanye nuwo muryango wamwakiriye tumusengere Imana ikore ibitangaza. Ntabwo uwo muryango wakora ibishimisha Imana ngo bahebwe kurara bataryamye barwana nimyuka mibi.
Nomero ngizi: 0788452051
0788544124
Imana ikomeze ibane nabo.

Kanamugire Camille yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Bamusengere hakiri kare atazabakuramo amaso bakekako ari ibisanzwe gusa natwe tumusengere.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka