Rubavu: Abagore binjiza urumogi barukenyereyeho nk’abatwite
Abagabo umunani n’abagore bane bafugiye kuri station ya police ya Gisenyi mu karere ka Rubavu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo urumogi ibilo 180.
Abagore batatu batawe muri yombi tariki 15/09/2012 bafite urumogi bacyenyereyeho mu nda kugira ngo abababona bagire ngo baratwite. Abafashwe batwaye uru rumogi bafashwe mu masaha ya saa cyenda z’ijoro, bavuga ko bemera icyaha bakagisabira imbabazi.
Abagabo umunani n’umugore umwe nabo bafashwe bafite urumogi mu mifuka n’amavalise n’injerekani bajijisha, aho bari bafite umugambi wo kubijyana i Kigali.
Abagore bafashwe babigize umwuga cyane ko badakomoka Gisenyi ahubwo harimo n’abakomoka mu mujyi wa Kigali mu turere nka Nyarugenge na Kicukiro bakaza kururangura Gisenyi aho ruba rwavuye Congo.
Abo bagore bavuga ko bakuramo inyungu nyinshi kuko barucuruza ku bantu bifite cyane cyane urubyiruko rwo mu miryango ikize.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi n’inzoga z’inkorano nka kanyanga biri mu bigira uruhare mu kwangiza umutekano.
Nkuko bigaragara mu bitabo by’amategeko ahana, ubu ibihano by’abacuruza ibiyobyabwenge, ababikora n’ababikwirakwiza byariyongereye kugira ngo bacike intege.
Uhamwe n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu n’ihazabu kuva ku bihumbi 50 kugera kuri 500.
Uhamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ahanishwa cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshanu.
Ubushakashatsi bugaragaraza ko umubare munini w’abakoresha urumogi ari abafite imyaka hagati ya 11-18.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|