RUSIZI: Aracyekwaho gufata kungufu umwana we

Umugabo witwa Fidele Gashema utuye mu mudugudu wa Kabajoba mu kagali ka Mushaka mu murenge wa Rwimbogo, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe akekwaho gufata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 12 y’amavuko.

Ahagana mu masaha y’Isaa Tanu zo kuwa Kane tariki 07/02/2013, niho iki gikorwa ashinjwa cyabaye, aho yataye umugore we mu buriri akajya mu cyumba cy‘umwana we akamusaba ko baryamana ariko umwana akabyaga.

Ashatse ku mufata ku ngufu umwana yarabyanze, baragundagurana nyina w’umwana ahita abyumva ahuruza abaturanyi, ari nabyo byatumye bimenyekana, nk‘uko abatabaye mu ba mbere babitangaje.

Uyu mugabo ariko ngo si inshuro ya mbere yari akoze ayo mahano, kuko bwari ubugira gatatu, nk‘uko uyu mwana yabibwiye abaturanyi. Yavuze ko bijya gutangira umwana yabwiye se ko yagiye mu mihango, se nawe amubwirako umwana w‘umukobwa ugiye mu mihango agomba kuryamana nase umubyara kugira ngo akire.

Gashema ukekwaho gufata ku ngufu umwana yibyariye aho afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe.
Gashema ukekwaho gufata ku ngufu umwana yibyariye aho afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe.

Uwo mugabo ubusanzwe afite abana bane, uwo bivugwako yafashe ku ngufu ni impfura ye.

Icyaha cyo gusambanya uwo yibyariye kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cyo gufugwa burundu y’umwihariko, agatanga n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugera kuri 500, nkuko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba abisobanura.

Supt. Urbain Mwiseneza avuga ko uretse ngo kuba umwana usambanyijwe bimwangiza ku mubiri, binamwangizano mu mitekereze ye bityo ababyeyi kimwe n’abandi bantu muri rusange bagasabwa kwirinda icyo cyaha kinatesha agaciro indangagaciro z’Umuco nyarwanda .

Kugeza ubu Gashema ari kurisitasiyo ya Polisi ya Kamembe, ariko ahakana icyaha akekwaho avuga ko ari amakimbirane afitanye n’umugore we.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

BARAMUBESHYEYE KUKO UBU YARAFUNGUWE

John yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

rwose aka nakumiro kabisa ntabwo byumvikana ukuntu umuntu w’umugabo usa nuwiyubashye kuriya m yakora amahano nka riya , ubwose ntamugore we afite?, amahano imana izamuhana rwose, koko umuntu w’umugabo !!!! nikibazo gikomeye rwose ubwose avuga koyari yabuze iki cyatuma akora ayo mabwa.

marcel lewis yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

uuh..! muramenye umugabo ati:<< ni amakimbirane mfitanye na madamu.>> havuge abafite abagore abandi mube muretse; umugore ashobora kugupangira ukumirwa njye ndabizi.gusa police ishyiremo ubushishozi buhagije.

yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ni akaga koko! Biblia niyo ivuga ko mu minsi y’imperuka ishyano rizasimbura irindi shyano! Aya ni amahano rwose! Uyu mugabo se yari yabuzi ki ku mugore we koko? Afungwe kuko ntacyo yari amaze

yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ariko numva uyu mugabo atari tayari niba atari UBUROZI bamuteje Umugore yaramupangiye ubwose yajya gufata umwana yibyariye aruko yabuze Inkumi ko hanzaha zuzuye kandi nta nikiguzi zaka !

Haguma yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Shitani wateye u Rwanda atumereye nabi, birasaba amasengesho adasanzwe pe! Nyabuna nimushyire amavi hasi...

Marie yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka