Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka za hato na hato

Hafi ya buri munsi, nibura umuturarwanda ahitanwa n’impanuka yo mu muhanda, ibintu bibabaje kandi bikwiye guhagarara, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese mu barebwa n’iki kibazo; nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Inyinshi mu mpanuka zihitana abantu cyangwa zikabamugaza, ziba zatewe n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga basinze, rimwe na rimwe batazi neza amategeko y’umuhanda cyangwa se n’ikinyabiziga ubwacyo kitameze neza, ibi bikaba bikwiye kwamaganwa bigahagarara nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi y’igihugu itanga ingero nko ku itariki 23/04/2013, aho mu turere dutandukanye tw’igihugu hose habaye impanuka eshanu zahitanye umuntu umwe, abandi icyenda bagakomereka bikomeye.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, igikamyo cya rukururana cyagonganye n’ipikipiki yari itwawe n’uwitwa Hakizimana Patrick w’imyaka 48 y’amavuko wahise anitaba Imana uwo mwanya, mu gihe uwari utwaye ikamyo we yahise aburirwa irengero.

Mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Bushekeri, ikamyoneti yagonganye n’ipikipiki maze Harindintwari Yozefu wari utwaye imodoka na Bamporiki Emmanuel wari utwaye moto barakomereka bikabije, ubu bakaba barwariye mu bitaro bya Bushenge.

Mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi, umwana w’imyaka 4 y’amavuko witwa Uwase Queen yakomeretse bikabije agonzwe n’imodoka Land Cruiser ubwo yambukaga umuhanda, ubu arwariye mu bitaro bya Kiziguro.

Mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Musange, Fuso yari itwawe na Munyengango Mariko yabuze feri maze iragwa.We n’abandi bantu bane bari kumwe barakomereka bikabije, ubu barwariye mu bitaro bya Kaduha.

Mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, Mushimiyimana Patrick w’imyaka itanu y’amavuko we arwariye mu kigo nderabuzima cya Karambi, kuko yagonzwe na Coaster
y’Impala maze agakomereka bikabije, impamvu z’izi mpanuka zose zikaba zimwe mu zavuzwe haruguru.

Polisi irasaba umusanzu wa buri wese mu kurwanya impanuka.
Polisi irasaba umusanzu wa buri wese mu kurwanya impanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, aratangaza ko impanuka nyinshi zirimo guterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko ,…..nyamara byose bishobora kwirindwa aba bashoferi baramutse babyitayeho.

Yibukije abatwara imodoka n’abamotari kwitonda bakirinda impanuka ariko cyane cyane bakirinda kuvugira kuri telefone mu gihe batwaye ibinyabiziga.

Ndushababandi kandi yanibukije abashoferi kwitondera umuhanda mu bihe by’imvura cyane ko umuhanda uba unyerera, imvura nyinshi n’ibihu bituma abashoferi batareba neza mucyerekezo cyabo.

Yanavuze ko hamwe na hamwe ino mvura ituma imihanda icika, ahandi hagacika inkangu ku buryo bizitira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga akaba yasabye abagenzi ko ibi bibaye bakwihutira ku bimenyesha inzego z’umutekano.

Polisi y’u Rwanda ikaba yongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko bagomba kubahiriza amategeko abagenga, ndetse bakubahiriza n’agenga ibinyabiziga n’imitwarire yabyo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu munyamakuru yabuze urugero rwimpanuka imwe muzo yavuze, aho gushyiraho impanuka yabaye mu mwaka washize?
Cyangwa hari ikindi yashakaga kumenyesha abantu.
iBI WAKOZE BITANDUKANYE NUMWUGA USHINZWE kandi bizagukurikirana. Impanuka zabaye kuri iriya tariki wavuze haruguru ntizafotowe?
Ndakugira inama yo gukora inkuru wibuka ko ubwora imbaga yabantu.Aha rero urasabwa kuyikorana ubwenge. Irya mpanuka werekanye abantu babisobanukirwe neza yabereye Kimihurura umwaka ushizwe none se iyi foto yayo ije hano ite!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Ahaaaa nzaba ndeba aba banyamakuru bacu.
icyakora kwitiku bararoze wagira ngo nibyo bigira.

Sentoryi yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

iyi Photo ko ntaho ihuriye n’impanuka zavuzwe mu nkuru? Hari aho batubwiye imodoka ya RAV4?

MAHORO yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka