Nyanza: Yatemaguye se na nyina abaziza amafaranga 300

Sindikubwabo Jean de Dieu w’imyaka 33 yateye mu rugo rwo kwa se na nyina arabatemagura tariki 17/07/2013 ahagana saa mbiri z’umugoroba ku buryo bukomeye biturutse ku mafaranga 300 y’u Rwanda avuga ko bari bamufitiye.

Katabirora Faustin w’imyaka 63 y’amavuko yatemwe n’umuhungu we mu mutwe anamukura amenyo atanu naho nyina witwa Uwimana Asterie w’imyaka 65 y’amavuko amukubita imihoro ibiri mu gahanga aramukomeretsa ku buryo bukomeye.

Aba babyeyi batuye mu mudugudu wa Murende mu Kagali ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Ibyo uwo muhungu wabo yabikoze abinjiranye mu nzu muri ayo masaha y’umugoroba maze atangira kubahukamo n’imihoro arabatemagura.

Umusaza Katabirora Faustin yatemwe n'umuhungu we anamukuramo amenyo atanu. Ubu arwariye mu bitaro by'akarere ka Nyanza.
Umusaza Katabirora Faustin yatemwe n’umuhungu we anamukuramo amenyo atanu. Ubu arwariye mu bitaro by’akarere ka Nyanza.

Abaturage baje batabaye kubera induru bumvishe bahageze basanga yabatemaguye ku buryo bukomeye ariko bagitera akuka maze babihutana mu bitaro by’akarere ka Nyanza ngo bashobore kwitabwaho nk’uko Ndahimana Théogène umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kirambi ibyo byabereyemo abivuga.

Uyu muyobozi w’ako Kagali ka Kirambi avuga ko uwo Sindikubwabo Jean de Dieu ibyo yakoze yabitewe n’ibiyobyabwenge ashobora kuba yari yanyoye.

Ati: “Urebye uburyo se na nyina yabatemyemo ntiwakwiyumvisha ukuntu umuntu muzima yabatinyuka byongeye abahora amafaranga 300 n’ukuntu bamureze mu bwana bwe bwose kugeza aho abereye umugabo akubaka urugo rwe”.

Mu gitondo tariki 18/07/2013 umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza ubwo yageraga aho abo babyeyi bombi barwariye mu bitaro bya Nyanza yasanze amaraso akijojoba ku myenda bari bambaye n’ubwo bari bagerageje guhabwa ubufasha bw’ibanze n’abaganga bo muri ibyo bitaro.

Se w’uwo muhungu ntabasha kuvuga bitewe n’uko amerewe nabi cyane uretse nyina niwe ubigerageza ariko nabwo akavuga ibintu biterekeranye kubera imihoro ibiri yakubiswe mu gahanga ikamwangiza ku buryo bukomeye.

Sindikubwabo yakubise nyina umubyara imihoro ibiri yo mu gahanga.
Sindikubwabo yakubise nyina umubyara imihoro ibiri yo mu gahanga.

Muri bike yashoboye kuvuga yatangaje ko uwo muhungu wabo yigize nk’igisare ngo umuvuze wese arakubita kandi ngo si ubwa mbere yari abakoreye urugomo rwo kubakubita no kubakomeretsa ariko ngo abaturage babungaga bakamuca inzoga z’abagabo.

Kuri iyi nshuro nyina umubyara yeruye noneho asaba ko agomba kubihanirwa hakurikijwe amategeko akanafungwa ngo bashaka bakazanamuheza muri gereza; nk’uko Uwimana Asterie yakomeje abisabana agahinda kenshi anyuzamo akanarira.

Uwo muhungu wabo wabatemye yari yatorotse ariko nyuma aza gutabwa muri yombi aba acumbikiwe kuri station ya polisi iri mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umurenge wa Nyagisozi uri mu karere ka Nyanza wabereyemo ibyo bikorwa bya kinyamaswa ukunze kuvugwamo urugomo rwinshi kugeza n’ubwo rwibasira na bamwe mu bayobozi kuko hari ubwo batanga amabwiriza abaturage bakabakubita cyangwa bakabatema.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo ni agahomanwa!!!!!!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

mbega amahanooôoo!!!!! amafaranga300fr.koko bamukanire urumukwiye.

denys yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka