Nyanza: Urugo rwa Pasiteri w’itorero EBENEZER rwibasiwe n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro ifite inkomoko kugeza n’ubu itarabasha kumenyekana yibasiye urugo rw’umupasiteri w’itorero EBENEZER mu karere ka Nyanza itwika bimwe mu byumba by’inzu ye ndetse n’ibyari biyirimo.

Pasiteri Ruhayisha Jonas nyir’urwo rugo avuga ko tariki 16/06/2013 ahagana saa cyenda z’amanywa yatunguwe no kubona icyumba cy’abashyitsi cyuzuyemo umwotsi ndetse n’ibintu byari birimo bigashya.

Ku cyumweru tariki 16/06/2013 uwo muriro wateye urugo rwe inshuro eshatu bukeye ku wa mbere nabwo urwibasira inshuro icyenda ariko ngo batangiye gusenga wabahaye agahenge nk’uko Pasiteri Ruhayisha Jonas yabibwiye umunyamakuru wa Kigali Today.

Pasiteri Ruhayisha Jonas ufite urugo rwibasiwe n'inkongi y'umuriro.
Pasiteri Ruhayisha Jonas ufite urugo rwibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Yagize ati: “Kubera ko uriya muriro uterwa n’imyuka y’abadayimoni natwe twisunze imbaraga z’Imana kugira ngo zituneshereze”. Ibintu bimaze gutwikwa n’uwo muriro birimo imyambaro, ibiryamirwa birimo za matera n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

Uyu pasiteri asobanura ko mu gihe bari barangije kuzimya uwo muriro wari muri icyo cyumba hanafashwe n’ikindi cyumba abana bararamo maze nibwo baboneyeho kwiyambaza zimwe mu ngo baturanye batangira kuza kubafasha guhungisha ibintu ndetse no kuzimya uwo muriro.

Avuga ko uwo muriro uturuka munsi ya sima ukazamukira ku nkuta z’inzu ugafata n’ibintu biri mu cyumba kandi ngo nta hantu umuntu yahera yemeza ko uterwa n’insiga z’amashyarazi kuko niyo hacomowe insinga uwo muriro bitawubuza kugaruka ugasiga ugize ibyo wangiza.

Ibintu biri kumubaho muri iyo nzu ngo ni ubwa mbere bimubayeho nyuma y’imyaka itanu ayimazemo nk’uko uwo Pasiteri w’Itorero EBENEZER abivuga.

Imwe mu myambaro yo muri urwo rugo yahungishirijwe hanze itangiye gufatwa n'inkongi y'umuriro.
Imwe mu myambaro yo muri urwo rugo yahungishirijwe hanze itangiye gufatwa n’inkongi y’umuriro.

Ashingiye ku myizerere ye asobanura ko uwo muriro wibasiye urugo rwe ukomoka ku mbaraga zidasanzwe z’abadayimoni akavuga ko uburyo bwo kuwurwanya ari ugusenga ashishikaye.

Nkurikiyabanda Jean Pierre bakunze kwita Bizigira umuganga wa gakondo ukorera mu mugududu wa Kinene mu kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma yasobanuye ko kuba inkongi y’umuriro yaturuka ahantu hatazwi ikibasira urugo rw’umuntu ari ibintu bibaho byatewe n’abantu babiterereje nyir’urugo.

Yagize ati: “Hari ubwo bibaho abantu bashaka kwimura undi aho yari atuye cyangwa se bashaka kumwibasira mu bundi buryo ngo bamukoze isoni kimwe n’uko nyir’ubwite hari ubwo aba asanzwe abihakana abantu bakabimukorera bashaka kumwereka ko bibaho”.

Inshuti n'abaturanyi b'urugo rwa Pasiteri Jonas baje kumwihanganisha banamufasha gusenga.
Inshuti n’abaturanyi b’urugo rwa Pasiteri Jonas baje kumwihanganisha banamufasha gusenga.

Abajijwe niba byaba bituruka ku mbaraga zidasanzwe z’abadayimoni nk’uko Pasiteri Ruhayisha Jonas we abyemeza uwo muganga wa gakondo yirinze kugira byinshi abivugaho gusa asobanura ko bibaho kandi bishoboka cyane mu buzima.

Uretse ibivugwa na Pasiteri Ruhayisha, inzego z’umutekano kimwe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Nyanza ntiziremeza inkomoko nyayo y’uwo muriro nk’uko Maniragaba Elysé umuyobozi w’ako kagali abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwabikoherereza ntiwaba uvuga gutyo ababibonye twarumiwe

mimi yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Uwo mu pasiteri ni umuteksmutwe.

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Hakwiye gukorwa ubushakashatsi kuri izi nkongi ziamze iminsi muri iki gihugu.

Muzihangane munatugezeho mu by’ukuri ibitera izi nkongi za hato na hato.

TAMU TAMU yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka