Nyanza: Umurundi yibwe miliyoni 3 n’imfunguzo z’imodoka ye

Umugabo w’umurundi w’imyaka 45 y’amavuko utashatse ko amazina ye atangazwa yibwe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda hamwe n’imfunguzo z’imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV 4 mu mujyi wa Nyanza.

Uyu murundi yibwe n’uwo yitaga inshuti ye barimo basangirira inzoga muri hoteri Heritage iri mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda ku mugoroba wa tariki 27/07/2012.

Mu gitondo cya tariki 29/07/2012 nibwo umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kwibonera nyir’ubwite kuko akimara kwibwa abantu bari babuze irengero rye bakeka ko yaba yahisemo kwiyahura kubera ibibazo yahuye nabyo.

N’ubwo hari hashize iminsi yibwe uwo mugabo mu maso ye yarakigaragara nk’umuntu utarabasha kwakira ibyamubayeho byose kuko ahamya ko nta kintu na kimwe yasigaranye.

Umujura wibye miliyoni 3 ngaho aho yasize aparitse imodoka ahantu hitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza agatwara urufunguzo rwayo.
Umujura wibye miliyoni 3 ngaho aho yasize aparitse imodoka ahantu hitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza agatwara urufunguzo rwayo.

Uwo mugabo avuga ko umuntu wamwibye bari birirwanye amusengera ariko bataziranye neza usibye inshuti ye y’umunyeshuli wiga muri Kaminuza y’u Rwanda basanzwe baziranye witwa Cyuma akaba ari nawe wari wabahuje n’uwo yita umujura wasize amucucuye ibye nta mbabazi amugiriye.

Asobanura ibyamubayeho muri aya magambo: “ Bigeze ku isaha ya saa moya z’umugoroba tariki 27/07/2012 nahamagawe n’umuntu twari twahanye gahunda ko ari bunsange mu mujyi wa Nyanza ubwo akimara kumbaza aho ndi umusore twari kumwe dusangira yansabye ko ashaka kujya kumunzanira n’imodoka yanjye hanyuma muha urufunguzo rw’imodoka ngo ajye kumuzana ariko ageze mu nzira mubwira ko acunga neza amafaranga yari ayirimo n’uko ndamureka aragenda kuko nari mugiriye icyizere nk’umuntu twirirwanye”.

Aho kugira ngo uwo musore agende azane uwo yamutumye yageze mu nzira atangira gusaka imodoka ngo avanemo ya mafaranga. Ngo amaze kuyabona yafashe imodoka ajya kuyiparika ahitwa ku Bigega mu mujyi wa Nyanza arangije atega indi yihuse ajyana n’imfunguzo zayo.

Imodoka bize uburyo bwo kuyikatagura insinga kugira ngo babone uko bayikura ku muhanda.
Imodoka bize uburyo bwo kuyikatagura insinga kugira ngo babone uko bayikura ku muhanda.

Yaba amafaranga miliyoni 3 z’amafranga y’u Rwanda yari muri iyo modoka, telefoni ye yagendaga ayoboreraho uwo muntu yari aje gufata hamwe n’imfunguzo z’imodoka byose yaribye; nk’uko uwo mugabo abisobanura.

Hashize nk’igihe cy’isaha yahamagaye telefoni ye yamutije ngo amubaze aho bageze bagaruka asanga telefoni yayizimije ndetse na wa muntu yatumwe kuzana yamuretse. Amakuru baje kumenya nyuma ni uko yasize ayiparitse ku muhanda arangije akigendera n’imfunguzo zayo atazisize.

Nyir’ukwibwa avuga ko uwo muntu bari kumwe basangira yitwa Murara Huge akaba yari asanzwe akoresha telefoni ye igendanwa ifite nimero 0787044505 akaba yarasize ayisharije muri Hotel Heritage bombi barimo basangira inzoga.

Kugira ngo uyu mugabo abone ubwishyu muri iyo hotel barimo nabyo byamubereye ihurizo rikomeye kuko amafaranga yagombaga gukuraho ubwishyu bari bayibye. Ikindi kibazo cy’ingutu uyu mugabo yongeye guhura nacyo ni ukubona ubwishyu bwa Hotel araramo mu mujyi wa Nyanza kuri uwo mugoroba w’ibizazane ndetse n’indi minsi yakurikiyeho akurikirana ibyo bibazo by’ubujura yakorewe.

Uyu mugabo avuga ko umujyi wa Nyanza awuzungurukamo imbokoboko ngo kuko nta n’urumiya yasigaranye nyuma yo kwibwa ibyo byose byarimo n’amafaranga. Telefoni abarizwaho nayo si iye kuko yayitijwe n’umukozi wotsa inyama (mucoma) wo muri Motel yabaye acumbitsemo mu gihe agishakisha uko yakwica imodoka ye basize batwaye urufunguzo rwayo.

Ibintu byabaye kuri uwo mugabo we avuga ko birenze kwitwa ibigeragezo by’ubuzima ngo kuko kuva avutse aribwo yahura n’ibintu nk’ibyo kuri iyi si.

Ati: “Njye mbyarambabaje cyane kuko siniyumisha ukuntu umuntu yiba amafranga, telefoni hamwe n’imfunguzo z’imodoka yanjye byose akajyana kandi ntako ntagize musengererera nkamuha icyo umutima we ushaka cyose”.

Impapuro zari mu modoka yasize aziteraguye hejuru ashakamo kashi n'utundi tuntu tw'agaciro.
Impapuro zari mu modoka yasize aziteraguye hejuru ashakamo kashi n’utundi tuntu tw’agaciro.

Avuga ko nibura uwo mugabo w’ibandi iyo yiba amafaranga na telefoni ye ariko agasiga imfunguzo z’imodoka ye atarinze kumuteza ibibazo byinshi ashaka abantu bo kuyikatagura ngo ibashe kuva ku muhanda Kigali- Huye yasize ayiparitseho akigendera.

Mu ntimba n’agahinda bigamugaragara ku maso asaba uwabona wese uwo Murara Huge barimo basangira kumuta muri yombi cyangwa akabimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye.

Yagize ati: “Muri ubu buzima nta muntu n’umwe nzongera kugirira icyizere kuko umwana w’umuntu ni umugome muri we birenze urugero”.

Ubwo twategura iyi nkuru uyu Murundi wibiwe mu mujyi wa Nyanza yari arimo kwisuganya ngo nibura ajye kubimenyesha inzego z’umutekano zikorera mu karere Ka Nyanza ariko nabyo yari yabyibagiwe kubera guta umutwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo disi uyu murundi niwe wizize!! aho urumva ngo aramuraburira ko harimo ama cash!!!!ibaze peee, ikindi, umunsi umwe uba wizeye umuntu kweli?? ese mama wawundi yarategereje yaje kuza cg yahise yisangira uwatwaye cash?
apole saana!!!

ali islam yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Uwo murundi yahuye n’akaga kabisa ibintu nk’ibi bikwiye kubera abandi isomo bakirinda kugirira icyizere uwo babonye wese. Cyakora wasanga iyo atamubwira ko harimo kashi ataragombaga kwibwa bene kariya kageni rero uwavuga ko yizize ntiyaba abeshye ariko ku rundi ruhande abantu bingegera biba ni abo kwamagana.

yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka