Nyanza: Umunyeshuli wa APADEM yapfuye mu buryo butunguranye

Nserukiyehe Jean Claude w’imyaka 25 wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye mu kigo cya APADEM yikubise hasi ntawe umukozeho bimuviramo urupfu ubwo yarimo kwiga hamwe na bagenzi be tariki 3/07/2012.

Habarugira Innocent uyobora icyo kigo avuga ko bagenzi be bahise bahuruza ubuyobozi bw’ikigo bafatanya kumujyana ku kigo nderabuzima cya Busoro ariko biba iby’ubusa kuko yagezeyo agahita apfa.

Umuyobozi w’ikigo cya APADEM asobanura urupfu rw’uwo munyeshuri muri aya magambo: “ Nserukiyehe dukeka ko yaba yazize ikibazo cyo mu mutwe kuko yari asanzwe aribwa amaso bigafata no mutwe akenda gusara”.

Ubwo Nserukiyehe yikubitaga hasi akarambarara mu ntebe ubwenge bwe bwabaye nk’ubuhagaze kandi si bwo bwa mbere byari bimubayeho mu myigire ye.

Ibyo bikimara kuba yavanwe ku kigo nderabuzima cya Busoro ajyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo asuzumwe icyamwishe ariko nticyamenyekana kuko ibitaro byasanze bitabifitiye ububasha.

Umuryango wa Nyakwigendera wasabye ko umurambo we ujya gushyingurwa ariko ibitaro bya Nyanza byo biwugira inama yo kumujyana mu bitaro bya polisi y’igihugu biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali kugira ngo hamenyekane neza icyabaye intandaro y’urupfu rwe. Ariko umurambo we ntiwigeze ujyanwayo.

Nserukiyehe Jean Claude yari umunyeshuli wafatwaga nk’intangarugero mu bandi akagerageza kwiga afite umwete n’ubwo se umubyara byagaragaraga ko atamwitayeho; nk’uko Habarugira Innocent, umuyobozi wa APADEM abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP NSERUKIYE J.C

Dina yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka